Kurya urusenda ni ingenzi ku buzima bwa muntu

Kurya urusenda ni ingenzi ku buzima bwa muntu

Urusenda ni ikiribwa gikunzwe n’abatari bake mu gihe barimo gufata amafunguro, nyamara na none hari benshi batarukunda bitewe no gutinya ubusharire bwarwo.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya urusenda ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kubera ko ngo rugira uruhare mu kugabanya uburibwe (douleurs) mu mubiri, ndetse ngo rukaba rufasha mu kuringaniza isukari mu mubiri. BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko urusenda rutukura (Cayenne) ari rwo rwiganjemo ubu bushobozi kurusha urw’ubundi bwoko.

Dr Tobossi we avuga ko urusenda rufasha mu gutwika ibinure, kandi rukanagira uruhare mu kagabanya impagarara zabaho mu mubiri. ikomeza ivuga ko urusenda rufasha amaraso gutembera neza mu mubiri kubera “capsaïcine” rufite.

Abantu bakunze guhura n’ikibazo cyo kugubwa nabi bamaze kurya ndetse no kubyimba inda bagirwa inama yo gufata urusenda mu gihe barimo kurya kuko ruhangana na bene ibyo bibazo.

Inzobere mu by’imirire; Dr. Jean-Michel Cohen; avuga ko urusenda ruvura indwara zitandukanye nka “maladies inflammatoires”, “crampes”, …

Urusenda rubamo amoko atandukanye: 

  1. Cayenne
Urusenda rutukura cyangwa “Cayenne”/Photo Internet

2. Habanero

Habanero

 

3. Japanelo

Urusenda rw’icyatsi cyangwa “Japanero

Nubwo urusenda ari rwiza ku buzima bw’umuntu, hari abatemerewe kururya nk’abarwayi b’igifu, hemoroyide, “fissures anales”; “reflux gastro-œsophagien”, nk’uko île aux épices ibitangaza.

Mu gihe wumvise kurya urusenda rugutera ibibazo wakwihutira kuruhagarika, kandi byakomeza ukihutira kujya kwa muganga.

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share