William Lecerf yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe i Rubavu- AMAFOTO

William Lecerf yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe i Rubavu- AMAFOTO

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Umubiligi William asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Yahize bagenzi be 90 yegukana aka gace kane kasorejwe i Rabavu, iwabo w’uruganda rweganga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa, rukora ibinyobwa birimo Amstel.

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda kakinwe ku ntera y’ibilometero 93, ariko Pepijn Reinderink yakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey).

Mugisha Moise niwe munyarwanda waje hafi kuko yaje mu gikundi kimwe n’uwa mbere. Mugisha Moise kandi ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 17, akaba arushwa amasegonda 7 n’umukinnyi wa mbere.

Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’. Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”

Uyu musore yavuze kuba yaramaze iminsi ibiri yambaye umwambaro w’Umuhondo (Yellow Jersey) ari ibintu adashobora kwibagirwa; kandi ni ibintu avuga ko yagezeho afashijwe n’ikipe ye kugeza ubwo yegukanaga umwanya wa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023.

Ikipe ya Soudal–Quick-Step iracyayoboye ayandi muri Tour du Rwanda

Iyi kipe ibarizwa mu Bubiligi, iri ku rwego rwa UCI Continental. Soudal yashinzwe mu mwaka wa 2025. 

Ifite abayobozi mu nzego Nkuru barimo Patrick Lefevere, Davide Bramati, Iljo Keisse, Klaas Lodewyck, Wilfried Peeters, Tom Steels, Geert Van Bondt n’abandi. Kugeza mu mu 2017 iyi kipe yitwaga ‘The Wolfpack’. 

William yahize bagenzi be yegukana agace ka Kane ka Tour du Rwanda

Mu 2023, William yegukanye umwanya wa Gatatu muri Tour du Rwanda

William avuga ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 byafunguye urugendo rw’inzozi ze

Pepjin yakomeje kwambaro umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey)

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share