Isoni ntizikwiye kukwibagiza akamaro k’agakingirizo k’ubuzima bwawe

Isoni ntizikwiye kukwibagiza akamaro k’agakingirizo k’ubuzima bwawe

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bamwe mu rubyiruko bakavuga ko basanga hari igihe biba ngombwa gukoresha agakingirizo ariko nanone bakavuga ko babangamirwa na bamwe mu baturage bigatuma hari igihe bazibukira.

Bamwe mu rubyiruko bashimangira ko kugeza ubu nta mpaka ku ikoreshwa ry’agakingirizo kuko bazi akamaro kako ariko kandi hari bimwe banenga ku myitwarire ya Sosiyete nyarwanda kuri iki kibazo.

Amazina ye ni Kadaffi atuye mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo atifuje ko twakoresha ifoto ye ariko avuga ko cyane cyane mu bajyanama b’ubuzima hari igihe babagana bifuza udukingirizo, basanga hasigaye duke bakababwira ko udusigaye ari utw’abashakanye gusa.

Yagize ati: “ Njye rwose byambayeho! Hari igihe nakeneye agakingirizo njya k’umujyanama w’ubuzima kuko yari asanzwe amfasha ariko kuko nasanze ngo asigaranye udukingirizo duke, yambwiye ko udusigaye ari utw’abashakanye ansaba kugana kuri butike kukagura kandi rwose wapi kbsa. Nahisemo kubireka kuko kujya kukagura utabimenyereye bitera isoni“.

Murekatete Aisha nawe ni uruyiruko atuye mu Murenge wa Kimisagara, aganira n’Impuruza, we asaba ko Leta yarushaho kuganiriza ababyeyi bagasobanukirwa akamaro k’agakingirizo kuko hari abakikabonana abana babo bakabifata nk’ishyano ryacitse umurizo.

Ati: “ Akamaro k’agakingirizo turakazi kuko katurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwita inda zitateganyijwe. Gusa hari ikibazo nkibona mu babyeyi bamwe na bamwe, nkaba nasaba Leta ko yarushaho ubukangurambaga mu babyeyi igihe batubonanye agakingirizo ntibadufate nk’indaya cyangwa se ikindi kintu kidasanzwe “.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabanyana Nooliet w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Virusi itera sida.

Ati: “Ubwandu bushya bwa virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihariye nk’Indangamirwa, Abaryamana bahuje ibitsina (Key Population) ndetse no mu rubyiruko rw’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato aho bigaragara ko ubwandu buri hejuru bityo rero agakingirizo kakaba ari bumwe mu buryo bwizewe mu gihe bagakoresheje bagamije kwirinda ubwo bwandu bushya bwa virusi itera sida”.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko kuri ubu urubyiruko rudakwiye kugira ipfunwe ryo gusaba agakingirizo kandi ko rukwiye kumenya uko ruhagaze mu rwego rwo kwirinda Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati: “ Hari byinshi umuntu amenya akenshi ugasanga n’ibyo tumenya bitanadufitiye akamoro tukibagirwa icy’ingenzi. Menya uko uhagaze, kuko numara kumenya uko uhagaze ni nabwo uzagaruka ugatekereza ka gakingirizo kuko utakwirinda indwara utazi niba uyifite cyangwa utaziko uyifite, iyo umaze kumenya rero uko uhagaze bigufasha no gufata ingamba zirimo kwirinda, gukoresha agakingirizo bibaye ngombwa cyangwa no gukoresha izindi serivise zose zagufasha kwirinda Virusi itera Sida”.

“ Inama naha ku bakigira ipfunwe ryo kugura agakingirizo, kuvuga ko biteye isoni hari igihe kizagera numara kwandura Virusi itera Sida ntabwo uzagira isoni zo kujya gufata imiti kwa muganga”.

Inzego z’ubuzima kandi zigaragaza ko abanyarwanda bazakomeza kwegerezwa udukingirizo uko bikwiye k’ubufatanye n’izindi nzego zitandukanye, ni mu gihe uyu munsi kandi wizihijwe k’ubufatanye bw’imiryango itandukanye nka Rwanda NGO Forum, AHF, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’Abanyamakuru bandika bakanatangaza ku ndwara zandura nka Sida … (ABASIRWA) 

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wizihizwa ku rwego rw’Isi tariki ya 13 Gashantare buri mwaka, kigaba igikorwa ngarukamwaka iyi nshuro ikaba ibaye iya 15 wizihizwa.

Tariki ya 14 Gashyantare ya buri mwaka, ni tariki cyane cyane urubyiruko rwo hirya no hino ku isi rwizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin ufatwa nk’umunsi w’abakundana, abatari bake mu rubyiruko bakahakura inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko benshi bitiranya urukundo no gusambana, bakaba bakangurirwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina uwananiwe kwifata akibuka agakingirizo.

@Impuruza.net

Aimé Gerald UFITINEMA

One thought on “Isoni ntizikwiye kukwibagiza akamaro k’agakingirizo k’ubuzima bwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share