Abarimu basaga 40 bigisha mu bigo nderabarezi bashoje inyigisho nkarishyabumenyi bahabwa inyemezabushobozi

Abarimu basaga 40 bigisha mu bigo nderabarezi bashoje inyigisho nkarishyabumenyi bahabwa inyemezabushobozi

K’ubufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze ( REB)  n’umushinga wa USAID ( Tunoze gusoma), batanze inyemezabushobozi ku barimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi bashoje inyigisho nkarishyabumenyi mu kwigisha no kwandika mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 09 Gashyantare 2024, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba barimu bemeje ko mu gihe cy’umwaka n’igice bahabwa aya mahugurwa mu kazi bungutse ubumenyi bwinshi kuko ahanini ngo birwanagaho mu buryo butoroshye mu gutanga ubwo bumenyi.

Amen Mukantamati ni Umurezi mu muri TTC Mbuga, yigisha iyiganyigisho y’ikinyarwanda. Avuga ko n’ubwo uburyo bakoreshaga atari bubi ariko hari ibyaburagamo kugirango abanyeshuri barusheho gusobanukirwa ibyo biga.

Ati: “Uburyo twakoreshaga ntabwo navuga ko bwari bubu, ahubwo hari ibyaburagamo kugirango barusheho gusobanukirwa ndetse no gushyira mu ngiro ibyo biga. Ubu rero twamaze kunguka uburyo bushya bwo gutuma bagira uruhare mu isomo tubinyujije mu mikino itandukanye, mu ifashanyigisho zitandukanye zifasha abanyeshuri gukoresha no gusobanukirwa ibyo biga”.

Bunani Janvier nawe ni umurezi muri TTC Save, avuga ko nyuma y’amahugurwa hari ibyo yungutse mu buryo bw’imyigishirize.

Ati : “ Mbere uburyo bw’imyigishirize twagiraga ubundi wasangaga buherera mu mvugo bitandukanye n’ubu kuko tubanza kwerekana ibyo dukora, tukabikora tubishyira no mu ngiro k’uburyo na wa mwana turi kwigisha cyangwa se wa munyeshuri witegura kuzaba umurezi w’ejo hazaza ibyo twamweretse n’ibyo yatwigiyeho nawe ubwe agerageza kwigana ibyo twakoze kuko twe twabiherewe amahugurwa kandi dufitemo n’uburambe”.

Aya masomo yateguwe kandi anatangwa na kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ( Florida state University) binyuze mu mushinga wa USAID Tunoze gusoma ushyirwa mu bikorwa k’ubufatanye n’imiryango fhi360 na Save the Children.

Umuyobozi w’umushinga Tunoze gusoma, Bwana Vincent Mutembeya Mugisha, agaragaza icyizere ko hagiye kuba impinduka mu myigishirize yo gusoma no kwandika mu mashuri abanza.

Agira ati: “ Twaje gusanga benshi mu barimu bigisha abarimu mu mashuri abanza bakoresha uburyo gakondo kwigisha gusoma, urugero gusoma igitabo udakoresheje abayeshuri kujyana nawe mu gusoma igitabo nta n’uruhare ruhagije babaha igihe abana bafite ubushobozi bunyuranye kugirango bashobore kwigira hamwe, iyi Porograme twatangije rero yafashije kwigisha bakoresheje uburyo mpuzamahanga bwo kwigisha abana mu nzego zabo bashingiye k’ubushobozi bafite”.

Mu izina ry’Umuyobozi mukuru, Bwana Leon Mugenzi akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’Ikigo REB, yashimiye ubufatanye buhamye n’uyu mushinga anatanga icyizere k’umusaruro mwiza mu mashuri abanza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko umusingi mwiza w’ubumenyi bwo gusoma no kwandika k’umwana bimufasha kumenya n’izindi ndimi ndetse n’andi masomo muri rusange.

Ati: “ Murabizi neza ko ururimi gakondo, ururimi rwacu, iyo turwize neza tukanaruvuga neza bidufasha kumenya n’andi masomo menshi. Buriya rero icyo iyi gahunda idufasha ni ugufasha ba barimu bacu bigisha mu mashuri nderabarezi, bisa nk’uruhererekane kuko ufashe nk’uyu munsi abarimu bo mu mashuri nderabarezi ( TTCs) bahuguwe neza uburyo bwo kwigisha ururimi gakondo kndi bigisha abanyeshuri bazaba abarimu b’ejo ni urugendo tuba dutangiye”.

“ Navuga ko atari nonaho dutangiye urugendo kuko twabanje no gukorana n’umushinga na none bitaga ‘Soma umenye’ nawo wafashije abarimu bacu benshi kwigisha ikinyarwanda neza kandi birimo no gutanga umusaruro kuko iyo abana bacu bo mu mashuri abanza n’ay’incuke batangiye bavuga neza ururimi rw’ikinyarwanda bazi no kurwandika”.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe n’abarezi bigisha abarimu bo mashuri abanza muri TTC , ni uko Minisiteri ikwiye kongera imfashanyigisho mu mashuri abanza kuko byagaragaye ko bituma umwana yubaka ubwo bumenyi mu buryo butaruhije.

    
Ufitinema Aime Gerard

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share