Micomyiza arashinjwa bariyeri yiciweho abatutsi batagira ingano

Micomyiza arashinjwa bariyeri yiciweho abatutsi batagira ingano

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva abatangabuhamya, mu rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul. 

Bose bavuze ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwibasiye abatutsi mu mujyi wa Butare (ubu ni umujyi wa Huye) mu majyepfo y’u Rwanda. 

Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside. 

Ibyo ashinjwa ariko we arabihakana

Abatanze ubuhamya bushinja Bwana Micomyiza Jean Paul bose ntibagaragaraga imbere y’urukiko.

Umutangabuhamya wa mbere yarateganyijwe gutanga ubuhamya bwe imbonankubone gusa yasabye ko atatanga ubuhamya muri ubwo buryo ahubwo agashyirwa aho ataboneka n’ijwi rye rigahindurwa ngo ku mpamvu z’umutekano we.

Avuga ko abo mu muryango w’uregwa bashobora kumugirira nabi ngo kuko babana mu buzima busanzwe.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko azi neza Micomyiza Jean Paul ngo kuko mama we yari umwarimu.

Yavuze ko Micomyiza yambaye imyenda ya gisirikare yayoboye igitero cyagiye kwica aho umutangabuhamya yari yihishe.

Undi mutangabuhamya wa kabiri nawe yavuze ko yari aturanye na Micomyiza byumvikana ko amuzi neza.

Avuga ko Micomyiza nk’umuntu wigaga muri kaminuza yagiye kwiga imbunda igihe gito agaruka kuyobora udutsiko tw’insoresore ngo zagabaga ibitero mu mujyi wa Butare zihiga zikanica abatutsi.

Abatangabuhamya bombi bahuriza ku kuba Micomyiza yarashinze kandi akayobora bariyeri yicirwagaho abatutsi imbere yo ‘kwa se witwaga Ngoga’

Micomyiza w’imyaka 52 y’amavuko, yashinjwe ibyaha bya jenoside no gushishikariza kuyikora. 

Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri bariyeri Micomyiza yari afite imbunda kandi ko ariwe watangaga amabwiriza ku nterahamwe y’ikigomba gukorwa.

Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede muri 2022. 

Mu rubanza rwe kandi havuzwe ko yigaga muri kaminuza y’u Rwanda I Butare, kandi ko yari mu kitwaga ‘’comite de crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa, ibyo byose aregwa arabihakana.

Mu gusoza ubuhamya bw’uyu munsi Uregwa Bwana Micomyiza yihanganishije umwe mu batangabuhamya ku bw’ibihe bibi yanyuzemo yongeraho ko n’ubwo bwose ibyo yavuze yamubeshyeye.

Iryo jambo ntiryaguye neza umucamanza wamubwiye ko amagambo nk’ayo adakoreshwa mu rukiko ati”: ni iki kikubwira ko akubeshyera? Uzagira umwanya wo gusobanura ibyawe’’. 

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzakomeza tariki 12 z’ukwezi kwa Gatatu.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share