Indwara ya Kanceri iyo isuzumwe hakiri kare iravurwa igakira

Indwara ya Kanceri iyo isuzumwe hakiri kare iravurwa igakira

Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda bimwe mu bitera ibyago byo kwandura Kancer birimo kunywa inzoga nyinshi, kudakora Siporo ndetse bakihutira kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze kuko iyo umenye ko uyirwaye hakiri kare ubasha kwivuza kandi ugakira.

Ni ubutumwa bukubiye mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagejeje ku banyamakuru kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 03 Gashyantare 2024, ku bijyanye n’inama nyunguranabitekerezo no kwiga ku kibazo cy’indwara ya Kanceri n’uko ihagaze mu Rwanda ndetse n’ingamba zo kuyirwanya.

Ni inama yateraniye i Kigali ihuje impuguke zinyuranye n’abafatanyabikorwa muri uru rugamba, akaba ari no mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bwa Kanceri no kuyirwanya mu insanganyamatsiko igira iti: ” Tuzibe icyuho mu kwita ku buvuzi ku barwaye Kanceri ”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko indwara za kanseri ari zimwe mu zihitana abantu benshi ku Isi ariko nanone ko abantu ubwabo bagira uruhare mu kuzikumira, aho yanagaragaje ko bishoboka ko abantu bashobora kugira uruhare mu kwirinda kanseri ndetse n’uwaba ayirwaye akaba yakwitabwaho hakiri kare agakira.

Ati: “ Imibare tumaze kureba mu kanya igaragaza y’uko abantu barwaye Kanseri mu Rwanda hafi ½ ndetse gishobora no kuba kirenga baba batanabizi, bikamenyekana bitinze cyangwa se bikanamemyekana indwara iri hafi yo guhitana umuntu uwayirwaye”.

Minisitiri akomeza avuga ko hafi 40% z’indwara za Kanseri zishobora kwirindwa hakoreshejwe uburyo bw’imirire n’imibereho nko kwirinda ibisindisha birenze urugero no kuzirikana gukora imyitozo ngororamubiri.

Ati: “Kanseri ni ikibazo gikomeye cyane mu Rwanda ndetse no ku Isi, umuntu yakwibaza ngo iki kibazo cyakorwaho iki tudategereje ko umuntu agera kwa muganga kanseri yarakwiriye mu mubiri hose? Icya mbere ni ukumenya uburyo bwo kwirinda kanseri kuko inyinshi hafi nka 40% abantu bashobora kuzirinda bakoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho”.

Phillippa Kibugu Decuir ni Umunyarwandakazi utuye k’umugabane w’Amerika warwaye Kanceri, avuga ko kubera ko yayisuzumishije akabimenya hakiri kare yabashije kwivuza kandi arakira mu gihe umuvandimwe we nawe wayirwaye ariko abimenya atinze bituma imuhitana.

Yagize ati: “Nari mfite mukuru wanjye wayirwaye iramuhitana kubera ko atayizuzumishije mbere ngo amenye uko ahagaze cyane cyane ko nta n’ubushobozi yari afite haba we cyangwa se aho yabaga i Lubumbashi (Congo). Nanjye rero nagiye kwisuzumisha nsanga ndwaye Kanceri y’ibere, ntangira kwivuza ku buryo nari mfite abaganga 7 bankurikirana, baramvura none maze imyaka 30 narakize iyo ndwara. Nkaba nkangurira buri muntu wese ibi bintu bigeze kuri 3 kuko ari ingenzi cyane ‘Ikunde, Imenye unisuzumishe. Iyo ibyo bintu ubyize, ukabishyira mu mutima wawe umenya ibintu byose byo mu mubiri wawe, iyo wimenye hari igihindutse ujya kwa muganga kwisuzumisha ”.

Dr Uwinkindi François ni Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zitandura zirimo na Kancer mu Kigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), atanga imibare y’uko iyi ndwara ya Kanseri ihagaze mu Rwanda, yagize ati:

“ Umubare w’abarwaye Kanseri ugenda wiyongera kuko dufashe imibare yagaragaye mu mwaka wa 2007, bari 650 naho mu mwaka wa 2024 imibare ikagaragaza ko abarwayi bashya bageze ku 5300 “ .

Dr Uwinkindi akomeza avuga ko n’ubwo imibare y’abarwayi ba Kanseri yatumbagiye, ubushobozi bwo kuyisuzuma nabwo bwazamutse.

Ati: “ Mu myaka 10 ishize twagiraga Raboratwari 1 gusa ipima Kanceri, ariko ubu dufite izigeze muri 5 mu gihe kandi uwayipimiga yari 1, ariko ubu dufite abagera kuri 22 duhugurira mu Rwanda badufasha kuyipima. Si ibyo gusa twashyizeho n’uburyo bwo gukusanya amakuru ku barwayi bose baza kwivuriza mu bitaro byo mu Rwanda.

Uyu muyobozi ahagamagarira abantu bose, abagabo n’abagore ko ari ngombwa kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha kuko iyi ndwara ivurwa igakira, iyo wayivuje kare itarakwira mu mubiri wose.

Urwego rw’ubuzima rutangaza ko uRwanda rugeze ku gipimo cya 80% mu kuvura Kanseri, rukagaragaza ko hasigaye imashini imwe yifashishishwa mu kuvura iyi ndwara kandi nayo ikaba iri hafi yo kuboneka.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza amoko agera ku 10 ya za Kanseri yahitanye abantu benshi mu mwaka wa 2022 iziganje ari iy’ibere, Inkondo y’umura, iy’abagabo ya Prostate, iy’igifu, iy’umwijima, iy’urwungano rw’igogora, iyo mu muhogo, iyo mu maraso, n’iy’ubuhumekero.

Kugeza ubu ibitaro bisuzuma indwara ya Kanseri mu Rwanda bigera kuri 4 harimo  ibitaro bikuru bya Kigali na Huye, ibya Butaro, ibya Gisirikare biherereye i Kanombe ndetse n’ibyitiriwe Umwami Faysal biri i Kigali.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share