ubufaransa: imitorerwe y’Itegeko ryo gukuramo inda k’ubushake yagaragaje ko rije rikenewe

ubufaransa: imitorerwe y’Itegeko ryo gukuramo inda k’ubushake yagaragaje ko rije rikenewe

Abadepite bo mu Nteko Ishingamategeko y’Ubufaransa batoye umushinga w’itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake ,uyu mushinga wotowe ku bwinganze bw’amajwi 493 mu gihe Abadepite 30 aribo bahakanye uyu mushinga.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu mwaka wa 2022 nibwo yasezeraniye abaturage ko azageza uyu mushinga mu nteko kugirango wemezwe mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Biteganjwe ko uyu mushinga w’itegeko wahita ushirwa mu itegeko nshingwa mu gihe Sena y’Ubufaransa yaba ibyemeje.

Minisitiri w’ubutabera w’Ubufaransa Eric-Moretti yavuze ko ashimishijwe n’uyu mushinga kuko umugoroba wa tariki 30 Mutarama ushobora kuba uw’amateka ku burenganzira bw’abagore.

Uyu mushinga wari waramaganwe na Sena mu 2022 kubera ubwiganze bw’amajwi  yabo mu ishyaka ritsimbaraye ku mahame ya kera aho bavugaga ko gukuramo inda bigomba kuba icyaha gihanwa n’amategeko.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share