Kamonyi: Kuba akato kagihari bituma umubare w’urubyiruko rwipimisha Virus itera Sida utagera ku cyigero cyifuzwa

Kamonyi: Kuba akato kagihari bituma umubare w’urubyiruko rwipimisha Virus itera Sida utagera ku cyigero cyifuzwa

K’ubufatanye bw’umuryango FXB, inzego z’ibanze, Akarere, Abihaye Imana n’abandi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 mu Karere ka Kamonyi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kuganira ku bibazo bitandukanye no kurebera hamwe ingamba zafatwa kugirango hakumirwe ubwandu bushya bwa Virus itera Sida muri aka Karere.

Nyirantagorama Appoline ni umubyeyi wari witabiriye ibiganiro, atuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi. Mu buzima busanzwe akora akazi k’ubuhinzi, by’umwihariko akaba ahagarariye mu Karere ishyirahamwe ry’abagore n’abakobwa bicuruza cyangwa se bakora umwuga w’uburaya ariko bahisemo kwitwa ‘ Indangamirwa’, we akaba agiye kumaramo imyaka 13.

Avuga ko mu Karere kose afite indangamirwa zigera kuri 599 muri zo 173 bafata imiti kuko bagize ibyago byo kwandura Virus itera Sida, ariko kandi icyizere cyo kubaho kandi neza akavuga ko bagifite cyane ko amaze no gushyingira abakobwa b’Indangamirwa bagera kuri 16 baturutse mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi.

Appoline ashimira imiryango itandukanye ibafasha kuko ubuzima babayemo atari bwiza, bityo buhoro bukoro bakabasha kubusohokamo ariko ngo bafite n’icyo bakora byibuze cyabafasha mu buzima bwa buri munsi, ahamya ko buhoro buhoro hamwe n’ubukangurambaga benshi bazareka uyu mwuga utabereye umunyarwandakazi.

Ati : “ Bariya bakobwa n’abagore ibihe baba barimo buri munyarwanda wese ukunda igihugu aba yumva yabegera akabigisha kugirango babashe kuva muri buriya buzima babayemo, ndashimira cyane umuryango FXB uduha amahugurwa n’inkunga, ubu hari abatangiye ubucuruzi butandundukanye, nka hariya i Musambira ho banishyize hamwe bishingira agasoko bacururizamo mu by’ukuri bamaze kwiteza imbere babikesha FXB”.

Avuga ko umuryango uyu muryango batangiye gukorana kuva mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2021, akawusaba n’izindi nzego gukomeza kubaba hafi no kubafasha mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka.

Aragira ati: “ Mu by’ukuri indangamirwa aho zigeze ubona zifite ubushake bwinshi bwo gushaka gukora zikava muri ubwo buraya ariko ugasanga igishoro ari ikibazo gikomeye, niyo mpamvu tudasiba gusaba abaterankunga bacu barimo FXB n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza kutuzirikana bakadufasha kugera kuri izo nzozi za twese nk’indangamirwa zo mu Karere ka Kamonyi”.

Mukakarangwa Appolinarie ni umukozi ku bitaro bya Remera-Rukoma, ahagarariye ishami ry’indwara zandura nka Sida, Maralia, Igituntu, Hipatites n’izindi. Avuga ko kwisuzumisha Virus itera Sida bikiri ikibazo ku mpamvu ziterwa ahanini n’akato bahabwa bigatuma bitinya ariko nibura ngo abagera kuri 85% baza ku bitaro ubona babyitabira, cyane ko abenshi usanga Virus yabo iri hasi ya 200.

Avuga ko akato kagihari kanatuma ubwiyongere bwo kwisuzumisha Virus itera Sida cyane nko mu rubyiruko butaboneka ku rugero bifuzaho, byanabahaye igitekerezo cyo gushyiraho gahunda yo kubakira ukwabo bitandukanye n’iyo baha abantu bakuru bagamije kureba ko bazamura umubare w’abaza kwipimisha .

Ati: “ Akato karahari kuko n’ubwo baza akenshi tubakira ari ku wa gatandatu ntabwo bemera guhura n’ababyeyi (abantu bakuru), baba batinya ko bajya kubavuga hanze cyagwa bakagaragara ko bafite icyo kibazo hirya no hino. Gusa byaranagaragaye, bajyaga baza mu minsi y’imibyizi koko ugasanga ababyeyi bari aho baje gufata imiti bagiye babavuga, bituma hashyirwaho gahunda y’uko bazajya bitarura bakaza ku munsi twabahaye nk’itsinda ryabo n’ababyeyi bakakirwa kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu”.

Appolinarie n’ubwo nta mibare ihambaye igaragaza uko virus itera Sida ihagaze mu karere ka Kamonyi afite, avuga ko mu bo agerageza gukoraho cyane, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bari kuri 5% ugereranyije n’abandi bose bafite Virus mu Karere.

Felix Hagenima ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu mu karere ka Kamonyi, avuga ko n’ubwo mu Karere kabo hari kugaragaramo inzego nk’iz’abaryamana bahuje ibitsina, indaya se cyangwa ibindi bice urubyiruko rwishoramo byabanduza Virus ya Sida nk’ibiyobyabwenge bakoresha bitera inshinge n’ibindi, bikiri bishya. Avuga ko n’imibare ibigaragaraza ikiri hasi, ariko agashimangira ko kuba byonyine bihari bibasigira umukoro ukomeye wo kongera ubukangurambaga.

Aragira ati: “ Ari abaryamana bahuje ibitsina cyangwa se n’indaya imibare yabo iracyari hasi, twe tubona ko ari na bishya kuko bitari bihasanzwe! Abakora umwuga w’uburaya ariko ahanini unasanga harimo abarenze imyaka y’urubyiruko, bagera kuri 359. Naho abaryamana bahuje ibitsina ni 129 nabo ubona ko ari bwo bakibitangira. Kuva twabibonye rero tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga twifashishije imikino n’imyidagaduro itandukanye, tubakangurire kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mu kavuyo no kwitera izo nshinge, n’ibindi biyobyabwenge byatuma bishora mu mibonano idakingiye ndetse n’abagize ibyago byo kwandura Virus itera Sida bahabwe amahirwe yo gufata imiti”.

Hagenimana avuga ko ingamba zifatwa ariko rimwe na rimwe ikibazo cy’ubushobozi buke kikabakoma mu nkokora kuko biba bisaba kugera henshi kandi inshuro nyinshi, hari igihe bakora ubukangurambaga ubwitabire buri hasi cyane bikabasaba kongera gusubirayo kuko iyo ibintu bivuzwe kenshi abantu barushaho kubigira ibyabo, n’ingamba zafashwe zigashyirwa mu bikorwa cyane cyane urubyiruko.

Aha niho ahera asaba abafatanyabikorwa n’inzego zibakuriye gukomeza gufatanya bagakora ibikowa bifatika henshi, kuva mu Mirenge kugeza mu midugudu umubare munini bahura nabo w’urubyiruko bakarushaho kumenya ubutumwa bwiza bwo kwirinda Virus itera Sida, bikabarinda no kwandura cyangwa se ikwirakwizwa ryayo ndetse bikagabanuka ku kigero gishimishije.

Ubuyobozi bwa FXB iri ku isonga mu bikorwa by’ubukangurambaga mu Karere ka Kamonyi buyobowewe na Bwana Kayitana Emmanuel, buvuga ko buzakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye hagamijwe gukorera ubuvugizi no gufasha ibyiciro bitandukanye nk’indaya, abaryamana bahuje ibitsina, abafata ibiyobyabwenge ( Key Population), kubashakira ibyo bakora bakava muri ibyo barimo cyane cyane ko banivugira ko ari ubukene bubibatera.

Kayitana ati: “ Dufite gahunda twihaye yo kugerageza kuziba icyuho muri buri gihembwe tugamije guhanahana amakuru hagati y’Akarere, Ibitaro n’izindi nzego zitandukaye dukorana. Ibyifuzo rero by’abagenerwabikorwa uko duhuye turabyakira natwe tukabishyikiriza izindi nzego zaba abafatanyabikorwa cyangwa se abadukuriye nka RBC n’abandi, bityo tukabiganiraho ibishoboka by’ibanze bigashyirwa mu ngengo y’imari itaha, akaba ari byo tuzaheraho tubafasha”.

FXB kugeza ubu ni umuterankunga ufasha Imirenge igera kuri 5 mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi irimo Rukoma, Runda, Musambira na Gacurabwenge ikaba ishimirwa n’abafatanyabikorwa kuko ngo ibafasha guhindura imyumvire n’imihindukire ya benshi aho usanga bagera ku baturage cyane banabafasha mu buzima busanzwe nko gukora uturima tw’igikoni, gusukura amazi  n’ibindi.

By’umwihariko urwego rw’ubuzima rubashimira ibikorwa bakora, kwa muganga nta bushobozi bafite bwo kugera ahantu hose, ngo ariko iyo bahurijwe hamwe byibuze baba babonye umwanya wo kubonana n’inzego zitandukanye bakabona inzira yo gutangamo amakuru, inzira yo kwisanzura bakaganira ku kibazo n’imiterere yacyo kandi n’abaturage bakaboneraho kumenya aho bageze mu bijyanye n’ubuzima cyane cyane kuri HIV, nabo bakabafasha gukora ubukangurambaga muri za nama bakora kuri buri wa kabiri.

Inama nyunguranabitekerezo ni igikorwa ngarukagihembwe gihuza FXB, inzego z’Akarere, iz’umutekano, Ubuvuzi, abihaye Imana, n’izindi, kikaba cyaravuye ku ntego bihaye ubwo bahuraga bwa mbere hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 12 ari naho hahise hava igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera Sida binyuze mu mikino yabereye mu Mirenge ya Gacurabwenge, Rukoma, Musambira, isorezwa mu Murenge wa Runda ari naho umushinga wa FXB ukorera .

     

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share