Barasaba Leta kurushaho guteza imbere ururimi rw’amarenga

Barasaba Leta kurushaho guteza imbere ururimi rw’amarenga

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva cyane cyane abakorera mu maserivisi abahuza n’ingeri zitandukanye nk’ubucuruzi n’izindi, bavuga ko kuba ababagana batazi ururimi rw’amarenga biri mu bibavuna bigatuma badasabana nk’uko bikwiye, bityo ngo ntibabe banabaha serivise ikwiye.

Uwase Maimouna yavukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata mu mwaka w’i 1994, avuka ari we muhererezi (bucura) mu bana 7. Yisanze ari imfubyi idafite se kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka yanavutsemo.

Nkuko yabibwiwe na Mama we, ngo yavutse nta bumuga afite, amaze kugira imyaka 3 gusa nibwo yafashwe n’indwara ya Mugiga yari icyorezo mu bana icyo gihe isiga imuteye ubumuga afite kugeza n’ubu bwo kutumva no kutavuga.

Uwase ni umukobwa wifitiye icyizere cy’ejo hazaza acyesha akazi ke ko gukora no gutanga ikawa yahawe na Rwiyemezamirimo Rubagumya Stafford ashimira, kuko ari muri bacye cyane mu gihugu bagirira icyizere abantu bafite umuga bwo kutumva no kutavuga akabaha akazi.

Aganira n’Umunyamakuru wa Impuruza.net, yavuze ko amaze kurangiza amashuri yisumbuye yabonye akazi mu ruganda rwa Masaka rutunganya ibikomoka ku mata, aza kuhava ahawe amahirwe na Rwiyemezamirimo yo kwihugura mu byo gutegura ikawa, kugeza ubu akaba ari umukozi ufasha umuryango we, nawe ubwe yiteje imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Agira ati: “Akazi nkora ndakubaha cyane kuko kantunze kakamfasha no kurera umwana wanjye umaze kugira imyaka 7, wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, nkafasha umuryango wanjye kandi nkaba ndi umuntu wubashywe mu bandi kuko nta muntu nsaba”.

Mu kazi akora avuga ko kamunyuze nta mbogamizi ahura nazo zihambaye kuko umukoresha we yamuhaye kunyurwa bikaba byaramuhaye no kugira inzozi zo kuzikorera bityo nawe agatanga akazi cyane cyane ku bana bafite ubumuga butandukanye, gusa akavuga ko Leta yazashyira imbaraga mu gukangurira no kwigisha abanyarwanda ururimi rw’amarenga kuko biri mu mbogamizi bahura nazo cyane mu kazi kabo.

Ati: “Mu bakiriya batugana hafi ya bose nta rurimi rw’amarenga baba bazi bikatugora nko kuganira no kubasobanurira serivise dutanga, wenda ku bw’amahirwe akenshi tuba dufite mugenzi wacu uzi urwo rurimi akadufasha ariko kandi hari n’igihe aba atakoze wenda yaruhutse, ugasanga ari imbogamizi cyane kuri twe”.

Kanyarwanda Steven nawe ni umusore w’imyaka 28 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yagize ku myaka 3 gusa ku mpamvu nawe z’indwara ya mugiga.

Yavukiye mu Karere ka Nyagatare kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu muryango w’abana 7 we ari uwa 3, ariko kuri ubu mu rwego rwo gushaka imibereho atuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira hafi y’akazi.

Avuga ko nawe asa nk’uwatangiye akazi ko muri Stafford Cofee Shop mu mwaka wa 2022 kuko yahageze mu mwaka wawubanjirije abanza gukora amahugurwa y’amezi 6 mu bijyanye no gutunganya ikawa, ubu akaba ari umukozi uhamye wibeshejeho kandi umaze kwiteza imbere ndetse ufite intumbero nziza y’ejo hazaza.

Kanyarwanda, nyuma yo kwiga amashuri abanza yakomereje mu y’imyuga mu gihugu cya Uganda, ayasoje nibwo yagarutse mu Rwanda abanza kubona akazi mu Mujyi wa Kigali, iNyamirambo we na bagenzi be bakora imigati, aza kuhava ajya gukorerera i Masaka.

Ku bw’amahirwe, binyuze kuri Rwiyemezamirimo “Rubagumya” nawe yaje gutoranywa mu rubyiruko ruzahabwa akazi, niko kwisanga ari umukozi wa Stafford Cofee Brewwers ishami rya Kamonyi/Musambira.

Uyu musore akomeza avuga ko afite inzozi zo kwikorera nawe akazatanga amahirwe nk’ayo yahawe ku bana bafite ubumuga ndetse n’abatabufite bashoboye, ngo kuko umuyobozi we yamuberereye icyitegererezo cyane, bityo akaba yifuza kongera ubumenyi mu byo akora kugirango azashobore kugera ku nzozi ze.

Ati: “Birashoboka cyane ko mu gihe kiri imbere ndamutse nongereye ubumenyi mfite byazanangeza ku mushahara urenzeho, bikazamfasha kugira ibyo nkora byanjye bwite bityo nkashobora gufasha abandi. Izo nizo nzozi zanjye kandi mpamya ko zizaba zivuye kuri Stafford”.

Kanyarwanda ashima Leta cyane ibyo yakoze kugirango uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bugere aho bugeze n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Kanyarwanda na Uwase, bombi bahurira ku cyifuzo kimwe, aho basaba Leta gukangurira abantu kwiga ururimi rw’amarenga ngo kuko hari na Serivise batabona kubera ko nta kumvikana kwabayeho.

Kanyarwanda asaba kandi Leta gutekereza ku ruhushya rwo gutwara imodoka bimwa kandi ari ugutwara imodoka ndetse n’amategeko y’umuhanda byose baba babizi.

Rwiyemezamirimo Rubagumya ubwo yaganiraga na IMPURUZA mu minsi ishize, yavuze ko atazahwema guha akazi abantu bafite ubumuga kuko ubu akoresha abagera kuri batatu mu ishami rya Kamonyi na babiri i Nyanza, ariko akaba yaratangiye kwigisha abandi 16 gutunganya ikawa yo kunywa n’igikoni mu gihe cy’amezi atandatu, 70% byabo akazabaha akazi, abandi akakabashakira ahandi.

Yongeraho ko uyu mwaka utangiye azafungura irindi shami rya Kigali, azakoreshamo 98% by’abantu bafite ubumuga butandukanye.

Twagerageje kumuvugisha kuri Telefone adusubiza ko ahuze bityo twakoresha ubutumwa bugufi (Message), tumubajije ku kibazo cy’ururimi rw’amarenga abakozi be bahura nacyo, adusubiza ko hari gahunda yo gufasha abakozi kwihugura mu rurimi rw’amarenga babashakira inkoranyamagambo bityo nabo bakarumenya cyane cyane ko hari n’abo bazajya baruvugana bikazatuma barumenya vuba.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti: “Turaza gushaka Dictionary y’amarenga bityo abakozi bayige”.

Inzego zireberera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hari icyo zivuga ku kibazo cy’ururimi rw’amarenga…

Tariki 03 Ukuboza 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), yamuritse inkoranyamagambo Nyarwanda (Dictionary) izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abandi badafite ubwo bumuga.

Ni inkoranyamagambo igizwe n’amarenga 2000 mu gihe iyari isanzweho yakozwe mu mwaka wa 2009 yari igizwe n’amagambo 900 gusa, iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza ikaba yarahise itangira gukoreshwa kuva uwo munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yaboneyeho gutanga ubutumwa ko ije ari igisubizo ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwaga no kubona serivisi zitandukanye kubera ko hatabayeho kumvikana ku rurimi.

Yagize ati “Dutegura inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga hari icyo twashakaga. Twifuzaga guca ingorane burundu abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahuraga nazo, muri iki cyumweru tugiye gutegura inama izayishyira mu bikorwa, muri ibyo harimo ko yemezwa nk’ururimi rwa gatanu rwemewe mu gihugu”.

Akomeza ati: “Ikizakurikiraho ni ukugezwa mu mashuri, abantu bakamenya ururimi rw’amarenga k’uburyo umunyeshuri wese uzajya urangiza amashuri azaba abasha gutanga serivisi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ku Isi habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa no kutavuga barenga miliyoni 466, bashobora kwiyongera bakagera kuri miliyoni 900 mu 2050, aba bakaba bakoresha indimi z’amarenga zisaga 135, muri zo harimo Ururimi rw’Amarenga yo muri Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa ndetse no mu Rwanda.

Amafoto:

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share