Ubu umutekano ni wose kuva bahabwa na ICK aho bonkereza abana babo

Ubu umutekano ni wose kuva bahabwa na ICK aho bonkereza abana babo

Ababyeyi biga mu Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK) bafite abana bato, barashimira ubuyobozi bw’iryo shuri kuba bwarabashyiriyeho icyumba bajya konkerezamo abana.

Mu kiganiro bagiranye na Mamedecine ubwo bari barimo kwita ku bana babo, bagaragaje ibyishimo byo kuba babasha kwiga kandi bakonsa  abana babo mu gihe gikwiye.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kuba bafite aho bonkereza abana mu gihe baje kwiga ari igisubizo cy’ikibazo bari bafite.

Yagize ati: “Nkimara kugera hano ngasanga hari icyumba bateganyije cyo konkerezamo, narishimye cyane kuko nubwo nari nje kwiga, ariko nari mpangayikishijwe n’uburyo nzajya nsiga umwana umunsi wose nagiye mu kazi, nkakavamo ngahita nza kwiga tukongera kubonana nijoro akaba ari bwo yonka.”

Undi mubyeyi wari urimo konsa umwana na we yunze mu rya mugezi we, avuga ko kuba yarigaga yasize umwana mu rugo byatumaga atiga neza.

Yagize ati: “Bataraduha iki cyumba cyo konkerezamo, najyaga nza mu ishuri, nkajya nsohoka buri kanya njya guhamagara umukozi ngo mubaze uko umwana ameze, mbese n’abarimu ugasanga turashwana kubera gusohoka buri kanya aho kugira ngo nkurikire ibyo yigisha. Akenshi nanatahaga isaha itageze.”

Umuyobozi Mukuru wa ICK; Padiri Prof. Fidèle DUSHIMIMANA, yatangarije iki Kinyamakuru impamvu yatumye bashyiriraho ababyeyi biga muri ICK icyumba cyo konkerezamo.

Yagize ati: “Igitekerezo cyo gushyiraho icyumba ababyeyi biga muri ICK bonkerezamo cyaturutse ku kubona ko hari ababyeyi biga mu mpera z’icyumweru  bafite abana bato. Ibyo byatumye tubashakira icyumba bonkerezamo abana, ariko kandi n’amabwiriza agenga za kaminuza n’amashuri makuru arabigena, n’iyo habaye isuzuma ry’uko ishuri rikuru rihagaze n’icyo cyumba bareba niba gihari.

Umuyobozi wa ICK kandi yakomeje avuga ko kuba aba babyeyi biga muri ICK baragenewe icyumba bonkerezamo, byatanze umusaruro ku bijyanye n’ireme ry’uburezi buhatangirwa.

Yarakomeje ati: “Hari icyo ibyo byafashije mu ireme ry’uburezi butangirwa muri ICK kandi birumvikana. Mbere icyo cyumba kitarashyirwaho, wabonaga ababyeyi biga basize abana bato mu rugo bahangayitse, mbese ntibige neza kuko umutima wabo wabaga wibereye ku bana basize mu rugo. Ariko ubu kubera ko icyo cyumba gihari, abanyeshuri bazana abana hamwe n’ababarera, ugasanga bakurikiye amasomo batuje kuko abana babo babari hafi kandi bitaweho. Uko kwiga batuje rero bibafasha kwiyungura ubumenyi no gutsinda neza.”

Padiri Prof. Fidèle DUSHIMIMANA; Umuyobozi Mukuru wa ICK

Padiri Prof. Fidèle DUSHIMIMANA kandi ni impuguke mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, akomeza asobanura ko uburyo umwana yonkejwemo akiri muto bigira uruhare mu mitekerereze n’imyitwarire ye.

Yagize ati: “Buriya ku mwana ukiri muto, gukura mu gihagararo, mu mitekerereze no muyitwarire birajyana. Rero umwana wonkejwe neza mu mezi 6 ya mbere ntakura neza ku mubiri gusa, ahubwo n’ubwonko bwe bukura neza. Kandi gukura neza k’ubwonko niyo soko yo gukura neza kw’imitekerereze n’imyitwarire.”

Yakomeje asobanura icyo abashakashatsi bagaragaje ku byerekekeye imitekerereze. Yaragize ati: “ Ku byerekeye imitekerereze, hari abashakashatsi bagaragaje ko abana bonkejwe neza, ni ukuvuga kuba baronkejwe buri masaha 2 kandi bakonswa nibura iminota 15, baba basumbije ubwenge abataronkejwe, bagafata mu mutwe kurusha abahawe amata y’abana.”

Yakomeje agira ati: “Ku myitwarire  naho, abashakashatsi bagaragaje ko abana bonkejwe neza bituma bakurana icyizere no kuzabana n’abandi neza. Ibyo ngo bituruka ku kuba umubyeyi iyo yonsa, we n’umwana we barushaho kwegerana, bagahuza amaso bityo ubwo busabane bukagira uruhare mu gukura neza no gukora neza k’ubwonko kandi bukaba ipfundo ryo kuzasabana n’abandi.”

Ni mu gihe isi yizihiza icyumweru cyahariwe konsa,  ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera.”

Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK)

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share