Abashumba ba Zion Temple bagejeje Apotre mu rukiko

Abashumba ba Zion Temple bagejeje Apotre mu rukiko

Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo haraye humvikaniye urubanza rwa bamwe mu bashumba bagera kuri batandatu bo mu Itorero Zion Temple barezemo mugenzi wabo Paul Gitwaza, barusaba ko rwatesha agaciro ibyo RGB yemeje byo kugumisha Gitwaza mu buyobozi bwaryo kandi yarirukanywe kubera impamvu zirimo no gucunga nabi umutungo waryo.

Muri Gashyantare, 2022 nibwo abo bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo.

Bidatinze, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwavugurije ibyo abo bari bemeje, ruvuga ko bihabanye n’amategeko.

Abo banyedini bareze Gitwaza na RGB ni Bishops Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.

Bavuga ko Paul Gitwaza adakwiye gukomeza kuba Umuvugizi wa  Zion Temple kuko ngo babimwirukanyemo kubera ko yasesaguye umutungo w’iri torero.

Mu rubanza rwaraye rubereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo( rwari rugiye kuburanwa mu mizi ariko haboneka inzitizi) abunganira urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwarezwe mu izina ry’umuyobozi warwo Dr.Usta Kayitesi na Paul Gitwaza,  bahise bagaragariza urukiko imbogamizi z’uko abareze nta buzima gatozi bafite kuko bareze mu izina rya Zion Temple kandi atari iyabo.

Ikindi ngo mu kurega, nta burenganzira babiherewe n’Umuvugizi w’itorero bityo bakaba bari kurega mu mazina yabo bwite.

Indi mbogamizi bagaragarije urukiko basaba ikirego kibarega giteshwa agaciro ni uko icyemezo RGB yafashe cyo kugumisha Paul Gitwaza ku buyobozi bw’itorero nta rundi rwego bakimenyesheje ngo rugikemure noneho barege ari uko byananiranye.

Ku rundi ruhande, abunganira abatanze ikirego bo bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga uyu muryango  akaba ari n’umwe mu bawushinze.

Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha bahabwa n’itegeko rigenga umuryango wa kidini (statut) ribemerera gushyiraho cyangwa/no gusezerera umuvugizi w’umuryango ari na we muyobozi wawo.

Iyi statut ikirwa  n’Inteko rusange y’abanyamuryango, igashyikirizwa RGB kugira ngo iyisuzume nisanga yujuje ibisabwa iyemeze hanyuma uwo muryango[aha haravugwa Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center] utangire gukora.

Abarega Gitwaza na RGB bavuga ko bashingiye kuri iyo statut bafata icyemezo cyo gukura Paul Gitwaza kuri uwo mwanya, ariko RGB yanga kubiha agaciro kandi ari yo yabibahereye uburenganzira.

Basaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB, bakanayishinja kwivanga mu miyoborere y’umuryango wigenga, ufite ubuzima gatozi.

Ababunganira babwiye urukiko ko RGB ari urwego rwigenga, rudahabwa amabwiriza n’urundi rwego nk’uko biteganywa n’itegeko riyishyiraho.

Bityo rero ngo nta rundi rwego bari kujya gutakambira kandi ko niyo bari kurutakambira ntacyo rwari kubafasha kuko rutari guha amabwiriza RGB.

Ikindi ni uko bashinja RGB gushingira ku mategeko agenga umuryango ya “ baringa” yo mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranije n’amategeko abashinze umuryango bose batabizi.

Ku rundi kandi hari undi mu pasiteri witwa Pastor Jean Bosco Kanyangoga wungirije Paul Gitwaza muri Zion Temple  nawe washyizwe mu majwi kuko ashinjwa gufatanya na Paul Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 01, Ugushyingo, 2023 abaregwa bose nta n’umwe wari uri mu rukiko ariko bari bahagarariwe n’ababunganira mu mategeko.

Iburana mu mizi rizaba ari uko urukiko rukiranuye ababuranyi kuri izo mbogamizi n’impaka bivuzwe haruguru, umwanzuro ukasomerwa mu ruhame taliki 24, Ugushyingo, 2023, saa tanu z’amanywa.

Inyandiko y’abaregwa n’ababahagarariye ( Source: Integonews.com)



Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share