Abanyenganda bahawe ubufasha na NIRDA buzabafasha kongera umusaruro w’ibyo bakora

Abanyenganda bahawe ubufasha na NIRDA buzabafasha kongera umusaruro w’ibyo bakora

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda ( NIRDA, kigaragaza ko amafaranga agera kuri miliyari 9 z’amanyarwanda yifashishijwe mu kugura ibikoresho bigezweho byifashishwa n’inganda mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, iki kigo kandi kikagaragaza ko iyi gahunda igamije kongerera ireme ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze.

Ni gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubushaskatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda yiswe ‘open calls program’aho k’ubufatanye n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere ( ENABEL), inganda zongera umusaruro mu nzego zinyuranye zifashwa kubona ibikoresho zikishyura 50% gusa y’igiciro cyazo ndetse bakanahugurwa ku mikoreshereze yabyo.

Bwana Hanganimana Jean Paul afite uruganda rukora ibiryo by’amatungo na Madamu Aulerie Murekeyisoni ufite uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka mu ibumba, ubwo baganiraga n’itangazamakuru bahurije ku kuba imashini bahawe zabafashije kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro.

Hanganimana ati: “Uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro ka 194.000 by’amadorari. Umusaruro wariyongereye cyane kuko mbere twakoraga Toni 5 k’umunsi, ubu dufite ubushobozi bwo gukora Toni 30 twakoze amasaha 15 k’umunsi ”.

Murekeyisoni nawe ati: “Njye nakoreshaga imashini itakigezweho nza kugira amahirwe yo kujya  muri ‘Open calls Program’, muri izo mashini twakoreshaga zikoreshwa n’ingufu z’abantu nibura twasohoraga ibihumbi 3 k’umunsi bitandukanye n’ibyo tugiye kujya dukora kuko ibyo bihumbi twasohoraga k’umunsi tuzajya tubisohora ku isaha imwe gusa”.

‘Open Call Program’ ni gahunda y’ipiganwa yashyizweho n’ikigo NIRDA igamije gufasha inganda zatsinze kubona ikoranabuhanga rigezweho harimo imashini n’ibindi, uretse gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro mu ngeri zitandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi,…iyi gahunda kandi yorohereza ba nyir’inganda bafite inguzanyo z’amabanki kwishyura binyuze mu kubishyurira inyungu ku nguzanyo ku kigereranyo cya 8%.

Umuyobozi mukuru w’ikigo NIRD, Dr Sekomo Birame Christian, agaragaza ko iyi gahunda igamije kongerera ireme ibikorerwa mu Rwanda ndetse ko abanyenganda bafite umukoro wo kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’uRwanda itanga.

Ati: “ Kuba inganda hafi 40 ziri mu ruhererekane nyongeragaciro 10, ni ubufasha butari buto Leta imaze gutanga. Ndasaba abanyenganda bacu babonye ubu bufasha ko babukoresha neza, bakabubyaza umusaruro bityo banageze ku masoko yacu ibicuruzwa byiza, ngirango kandi uyu ni nawo mwanya mwiza kuri bo wo kwerekana ko natwe nk’uRwanda tubifite”.

Kugeza ubu Ikigo NIRDA kimaze gufasha inganda ziri mu mpererekanye nyongeragaciro 8, muri izo harimo izongerera agaciro ibikomoka ku bworozi bw’inkoko, ingurube n’ibiryo by’amatungo. Hari kandi inganda zongerera agaciro ibikomoka ku ibumba n’amabuye bivamo ibikoresho by’ubwubatsi, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imijyi.

Izindi nganda zafashijwe ni izongerera agaciro ibikomoka ku biti ( Wood processing value Chain), n’izindi zongerera agaciro ibikomoka ku mboga n’imbuto ( Fruits and vegetables chain), aho izi nganda zahawe ikoranabuhanga rigezweho ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu ndetse igatangwa nta ngwate.

Muri gahunda y’ipiganwa ku bongerera agaciro ibikomoka ku nka, uruganda rumwe rwahawe inkunga yo kubona imashini k’ubufatanye bwa OCP na TD Bank naho inganda zafashijwe ku cyiciro cy’ubuhinzi n’iterambere ry’imijyi, zikaba zarahawe inkunga ingana na 50% n’inguzanyo ya 50% zizishyura nta nyungu, iyi nkuga ikaba yaratanzwe ku bufatanye na Enabel Rwanda. Ubuyobozi bwa NIRDA buvuga ko iyi nkunga yatwaye amafaranga arenga miliyari 9 z’amanyarwanda kandi azishyurwa akazakoreshwa mu gufasha izindi nganda mu gihe kizaza.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share