Sobanukirwa inkomoko y’izina ry’ahazwi nk’agace ka Kimisagara

Sobanukirwa inkomoko y’izina ry’ahazwi nk’agace ka Kimisagara

Mu Rwanda kimwe nk’ahandi ahari ho hose , hari uduce tuba dufite amazina azwi kuburyo ubu usanga uwo wabaza wese azi aho hantu kabone niyo yaba atarahagera na rimwe ariko akaba anahumva , nk’uko uyu munsi mu nkuru tugiye kubabwira ku hantu hazwi kw’izina rya Kimisagara haherereye mu mujyi wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge , umurenge wa Kimisagara ndetse hakaba habarizwa n’akagari kitwa Kimisagara kugeza ubu.

Buri zina rya buri gace mu Rwanda riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu. Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko ya zimwe mu nyito z’ahantu hatandukanye yagiranye ikiganiro n’umunyamateka Prof Gamariël‎ Mbonimana avuga ko izina “Kimisagara” rikomoka ku biti by’Imisagara byahozeho mu gihe cyo hambere byari biri kuri uwo musozi.

Ati “ Cyari igisozi cy’ibiti by’Imisagara byari byiganje muri kariya gace noneho abahagana bakavuga ko bagiye ku Gisozi cy’Imisagara, nuko inyito “ Kimisagara” rifata rityo nanubu”.

Prof Mbonimana avuga ko uko imyaka yagiye ihita abantu bagiye batura kuri uyu musozi wa “Kimisagara bituma ibyo biti bigenda bihacika buhoro buhoro kugeza ubwo hahindutse umujyi ibiti birahacika burundu”.

Prof Mbonimana avuga ko abantu bakuru bari batuye mu bice by’icyaro bazi icyo giti cy’Imisagara keraga utubuto duto twabaga tumeze nk’ihundo ry’amasaka ariko imisagara yo ikaba ifite ihundo rito.

Izina Kimisagara ryaje gukura ritangira kwitirirwa bimwe mu bikorwa biherereye muri aka gace. Abatuye Kimisagara baganiriye na Kigali Today bavuga ko izina “Kimisagara” batari bazi aho rikomoka ariko ko ari agace gatuwe cyane kandi gakunzwe kubera ibikorwaremezo biharangwa.

Hakizinama Anicet avuga ko ubu izina Kimisagara ryamaze kwamamara ndetse ryitirirwa bimwe mu bikorwa biri muri aka gace harimo G.SC .Kimisagara, Maison de Jeune Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Ndetse hari n’insengero zirimo ADEPER Kimisagara, Restoration Church Kimisagara n’isoko rya Kimisagara na Centrale Kimisagara.

Umurenge wa Kimisagara ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge. Umurenge wa kimisagara uri mu marembo y’Umujyi wa Kigali kandi uhana imbibi n’Imirenge ya Kigali, Gatsaat, Gitega , Muhima,Ny akabanda na Rwezamenyo .

Ugizwe n’utugali dutatu aritwo Kimisagara, Katabaro, Kamuhoza, utugari twose tugizwe n’imidugudu 48. Ingo zigize Umurenge zingana na 7042. Abaturage bagize Umurenge wa Kimisagara batunzwe ahanini n’imirimo ihemba , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share