Umubirizi igisubizo ku ndwara zitabarika

Umubirizi igisubizo  ku ndwara zitabarika

Umubirizi ni igiti kizwi na benshi ,cyane abanyarwanda kubera uburyo bakunda kugikoresha mu bintu bitandukanye, harimo kwivura ndetse no kuvura , amatungo igihe zarwaye inzoka.

Umubirizi ukunda kuboneka ahantu henshi hari ibihuru, ukagira ibara ry’icyatsi kibisi. Iyo usuye urubuga rwa www.afrique-pharmacopee.com , mu buryo bwa Siyansi ,usanga ibi bibabi babyita ‘Vernonia amygdalina’, bakavuga bigira ubutare bwinshi bwa ‘fer’.

Buri gice kigize umubirizi kirarura kuva mu mizi kugera ku mabababi . Mu bihugu byo muri Afrika y’iburengerazuba n’iyo hagati , bakunda kuwutegura mu mafunguro atandukanye, ndetse hari n’abawuteka nk’imboga .

Uburure bw’umubirizi  ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko buwuvura ububabare butandukanye, ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.

Mu byiza  umubirizi ukorera umubiri w’umuntu, ni uko utuma umwijima ukora neza kandi umwijima ukaba ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza ya muntu, bikaba byanafasha uwatangiye kugira ikibazo cy’umwijima.

Ikindi umubirizi ufasha mu mubiri , urinda indwara zitandukanye zafata umutima ,ukanagenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri , kuko ibyo binure iyo bibaye byinshi mu mubiri bishobora gutera indwara ya Alzheimer ituma ubwonko budakora neza. Urinda kwiyongera kw’ibiro bikaguma biringaniye kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu, ntugire ingaruka zo kurwara kanseri y’ibere ukajya unakorana imbaraga akazi kawe.

Si ibyo gusa umubirizi ukora ahubwo unafasha ababyeyi bonsa kubona amashereka. Iyo biriwe nk’imboga nabwo birinda indwara zitandukanye kubera ukungahayemo ibyitwa antioxydants. Uvura umuriro, marariya ,ukongera amavangingo ku bagore ,….nk’uko urubuga www.afrique-pharmacopee.com  rukomeza rubisobanura.

 Amakuru dukesha kandi https://guardian.ng , avuga ko umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza. Ubushakashatsi buvuga ko unavura prostate indwara ikunda gufata abagabo barengeje imyaka mirongo ine , aho wifatira ibibabi byo hejuru bikiri bito ukabisekura ugakamura ugashyira mu karahure ukanywa buri nyuma y’amasaha atandatu.

Byinshi bindi umubirizi ufasha kubera ko ukungahaye kuri fibre, harimo gutuma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza ,gufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe..

Umubirizi kandi ni umuti ukomeye w’umuriro, umuntu ashobora guteka ibibabi by’umubirizi akanywa amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.

Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. Akandi kamaro k’umubirizi gakomeye, ni uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).

Umubirizi kandi ufasha mu kugenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Ku rubuga https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc bavuga ko umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza. Bashobora no gusekura ibibabi byawo, bagakoresha umutobe wabyo mu kuvura inzoka z’abana, ariko cyane cyane umuti ukozwe mu mizi yawo, ni wo ugira imbaraga cyane, kandi ukanabikika igihe kirekire ugereranyije n’uw’ibibabi kuko wo ugaga vuba.

Muganga Rutangarwamaboko asobanura ko umubirizi uvura indwara zitandukanye ndetse n’ urwaye umutwe uramufasha, ariko cyane kuwukandisha mu gihe umuntu yavunitse cyangwa afite amavunane atandukanye.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share