Biravugwa ko mu idini rya ADPR hatashyemo umwuka w’ubutinganyi

Biravugwa ko mu idini rya ADPR hatashyemo umwuka w’ubutinganyi

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hatangiye gukwirara amashusho yafatiwe mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, agaragaramo umuntu yazamuye ibendera rikoreshwa n’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe (Abatinganyi), ibintu bitavuzwe rumwe nabatari bacye biganjemo abakirisitu b’iri torero mu Rwanda. 

Aya mashusho yafashwe kuwa 14 Nzeri 2023ubwo muri ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge, haberaga amahugurwa y’abayobozi b’amakorali, abanditsi b’indirimbo, abashinzwe imiririmbire baturutse mu ma Paruwasi agize ururembo rw’Umujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’iri torero barangajwe imbere n’Umushumba Mukuru wa ADEPR ndetse n’abashyitsi banyuranye baturutse mu bihugu binyuranye.

Ubwo abitabiriye aya mahugurwa bari bageze mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, umwe mu bari muri uru rusengero witwa Kake Cheys uturuka muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yazinguye ibendera yari afite rigaragara ko ari irikoreshwa n’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.

Ubwo abandi babyinaga bahimbaza, uyu mubyeyi nawe yazinguye iryo bendera ararizamura arizunguza umwanya minini, nibwo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev.Issaie Ndayizeye yamwegereye aramwongorera, bigaragara ko yamubuzaga gukomeza kuzamura iryo bendera.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye ahagaragara, yahise atangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, benshi bayasamira hejuru batangira kugaragaza ko itorero ryamaze kuvangirwa.

Ubwo benshi batangiraga kwikoma ubuyobozi bw’iri torero bavuga ko ”Bwacyeje Abatinganyi”, hahise hasohoka andi mashusho ya Kake Cheys, yisegura ku bakirisitu b’iri torero, avuga ko atari afite umugambi wo kwamamaza abatinganyi.

Mu butumwa bwe yagize ati “Ni ukuri nta cyo nari ngambiriye kandi mbisubiremo nta ntego mbi yindi mfite yo kwamamaza ubutinganyi ariko ndagira ngo mbabwire ko
ncishijwe bugufi no kuba hano, nishimiye kuzagaruka nkongera nkababona tugafatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana”.

Kake yasubiyemo yakomeje gushimangira ko uwo yamamaza ari Kirisitu gusa  aho kuba ubutinganyi.

Ati “Njyewe gahunda namamaza ni iya Yesu Kirisitu gusa. Nta yindi gahunda namamaza, yewe sinamamaza Ubutingani. Yesu ni we mwami n’umukiza wanjye. Icyo nifuza
ni ukuzana urukundo rw’umwuka wera kuri mwebwe no kuri njye kuko ni cyo Yesu yadukoreye twese.”

Nyuma y’ubu butumwa nabwo ibivugwa byakomeje kwiyongera, bamwe bibaza impamvu atazamuye ibendera ry’igihugu cye, ntazamure iry’igihugu cy’u Rwanda ahubwo akazamura ir’abatinganyi.

Benshi bagarukaga ku kuba uyu Munyamerikakazi yari kuri misiyo yo kwamamaza ubwami bwa Satani bavuga ko kubihakana ari ukuyobya uburari kuko ubutumwa bwamuzanye n’ubundi yari yamaze kubutambutsa.

Twifuje kenshi kuvugisha Rev.Issaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda ariko ntiyitabye telefoni.

Gusa mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu ba IGIHE, Umushumba wa ADEPR Rev. Ndayizeye yavuze badashyigikira ubutinganyi cyangwa ngo bakorane n’umuntu ushaka kubushyigikira.

Yagize ati “Icyo abantu babanza kumva ni uko Itorero rya ADEPR tudashyigikira ubutinganyi kandi ntirinakorana n’abatinganyi cyangwa ababushyigikira. N’iyo umuntu agiye kuza mu bo dukorana mu byo tumubaza harimo no kumenya uruhande rwe ku birebana n’ubutinganyi.”

“Iyo dusanze abushyigikira ntabwo dufatanya mu bikorwa by’itorero kuko bihabanye n’ibyo twemera n’ijambo ry’Imana ryemera.”

Yagaragaje ko nk’itorero ridashobora gukoresha inkunga y’abashyigikira ubutinganyi cyane ko ari Itorero ryigenga ritagira iryo rishamikiyeho ryariha amabwiriza nk’uko bijya bigenda ku yandi madini.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share