Birakwiye ko abaturarwanda bagira uruhare mu kwirinda imyuka ihumanya ikirere

Birakwiye ko abaturarwanda bagira uruhare mu kwirinda imyuka ihumanya ikirere

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kiributsa Abanyarwanda ko bafite uruhare mu kubungabunga umwuka mwiza, abantu bagasabwa gukumira ibikorwa bihumanya ikirere, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bakangurirwa kubipimisha hirindwa ko byasohora ibyuka bihumanya ikirere.

Ku bufatanye bw’Ikigo REMA na POLICE y’uRwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023 batangije ubukangurambaga mu duce dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali, hanibutswa ko ibyo byuka bihumanya ikirere bishobora gutera indwara ndetse n’impfu.

Umwe mu bashoferi basanze imodoka ye isohora imyotsi  ku kigero cyo guhumanya ikirere, Sibomana Soudi , yasobanuye ko imodoka ye bayireze ikibazo cy’imyotsi kubera ko imaze iminsi itagenda.

Yagize ati: “ Imodoka yanjye mu by’ukuri bambwiye ko ifite ikibazo cy’umwotsi, nkeka ko ari ukubera ko imaze iminsi inahagaze! Simperuka gukora kuko banampagaritse mvuye mu rugo, barambwira ngo bafatira ku gipimo cy’igihumbi ariko barapimye basanga ngo igeza ku bihumbi bine”.

“ Nsazwe nsobanukiwe ko imyotsi y’imodoka yanduza ikirere, gusa uretse iriya mashini ipima nawe urebye n’amaso nkanakandagira umuriro mwinshi mwasanga nta mwotsi imodoka ifite, ariko wenda bo bafite uburyo babibara bivuze ko njye ntaho nabona mpera mbihakana”.

Uyu mushoferi avuga ko byaba byiza ko imashini zipima imyotsi zagakwiye gushyirwa mu maduka abashoferi nabo bakazitunga kuko byabafasha cyane.

Ati: “ Ikibazo ni uko iyi mashini yabo utapfa no kuyibona, iramutse iboneka natwe abaturage twajya tuwipimira tukanafata ingamba mbere yo kwatsa imodoka ngo tujye mu muhanda”.

Akimpaye Beatha ni umuyobozi ushinzwe iyubahizwa ry’amategeko arengera ibidukikije mu kigo cya REMA , asobanura imiterere y’ikibazo cy’imyuka ihumanya ikirere cy’uRwanda ndetse akagira icyo asaba abafite ibinyabiziga bya moteri bisohora imyotsi.

Ati : “ Ndumva Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2013 yarasohoye raporo igaragaza ko nibura abantu 2227 bapfuye bazize ihumuna ry’umwuka duhumeka, ubwo shakashatsi kandi bwagaragaje ko 20% by’abana bagannye ibitaro n’amavuriro bari barwaye indwara z’ubuhumekero, na none kandi bukagaragaza ko abivuje muri rusange haba abakuru cyangwa se abato 21,7% bari barwaye indwara z’ubuhumekero”.

“ Ikinyabiziga gikwiye gukorerwa isuzuma mu bihe byagenwe kubera ko iyo kidasuzumwe muri ibyo bihe bishobora kongera ubwinshi bw’imyuka ihumanya icyo kinyabiziga gishobora kuba cyakohereza mu kirere ndetse bikananduza umwuka duhumeka”.

Hakizimana Pie Celestin, ni  umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubwiza bw’umwuka mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) wanafatanyije na Polise gusuzuma ikigero cy’imyotsi imodoka zisohora, yatangaje ko muri rusange imodoka zarezwe kwangiza ikirere ko zakozwe hagati y’umwaka w’1990 na 2022.

Ati: “ Mu bipimo twafashe mu modoka 10 zose ziri hagati y’1990 na 2022, imodoka 7 muri zo ntizirenza ibipimo ntarengwa y’imyotsi zigomba gusohora, 3 zirenza ibipimo ntarengwa by’imyotsi zigomba gusohora, muri ibyo bipimo biba birimo ibice bitewe n’igihe imodoka yakorewe, hari imodoka zakozwe mu mwaka w’1991 kumanura izo modoka ntizigomba kurenza ibipimo bingana na 2000 mu gipimo dukoresha dupima bita ‘ PPM’( Part Par Milion) mu mwuka usohotse uduce Miliyoni tw’uwo mwuka harimo byibuze uduce ibihumbi bitarenga 2000, imodoka zo guhera mu mwaka w’1992 kugeza 2004 nazo zitagomba kurenza 1000, 2005 kuzamura ntizirenze 600 ibi bipimo bikaba ari iby’imodoka zigenda mu gihugu”.

“ Iki gikorwa cy’uyu munsi twakoreye 70% by’imodoka twakoreye ntabwo zirenza ibipimo ntarengwa, 30% isigaye n’iy’imodoka twasanze zirenza ibipimo ntarengwa. Gusa igitangaje muri za modoka zishaje zirengeje ibipimo twasanzemo n’imodoka nshyashya yakozwe muri 2020,bivuze ko hari imyaka igira uruhare muri icyo kibazo n’uburyo umushoferi yita ku imodoka ye bikaba impamvu yo gusohora imyuka yangiza ikirere”.

Hakizimana asaba abashoferi abashoferi kwita ku binyabiziga byabo, bakamenera amavuta ku gihe, gukoresha controle technique ku gihe ndetse no kwita k’uburyo bwo gutwaramo kuko nabwo bugira uruhare mu kurenza ibipimo, ubwo buryo bwose bukaba buri mu bituma imodoka isohora imyotsi irenze.      

Igikorwa cyo gupima imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga bya moteri cyakorewe mu byerekezo bitandukanye byinjirira mu mujyi wa Kigali birimo Nyandungu, Karuruma na Giti cy’inyoni . iri genzura rikaba rikozwe mu gihe uRwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umwuka mwiza n’ikirere gikeye, umunsi uzizihizwa tariki 07 Nzeri 2023.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share