Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ mu bwenegihugu asanganganywe hiyongereyeho n’ubw’u Rwanda

Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ mu bwenegihugu asanganganywe hiyongereyeho n’ubw’u Rwanda

Icyamamare muri Sinema Winston Duke, uzwi cyane muri filime ya Black Panther yakinnyemo yitwa ‘M’Baku’ akaba n’umwe mu bise amazina abana b’ingagi, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iki ni ikindi gihamya kibeshyuza abaharabika u Rwanda bavuga ko, Rutindahaye kandi rudatekanye.

Uyu mugabo ukomoka muri Trinidad and Tobago ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’iminsi mike agaragaye mu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi ku nshuro ya 19.

Winston Duke ni umwe mu bantu 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu Mbere. Indahiro ye yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.

Ni umuhango wanagaragayemo ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Winston Duke ni umuhungu wa Cora Pantin witabye Imana mu Ukwakira 2022 afite imyaka 66.

Nyina yari afite barumuna be 11, mubyara wa Duke witwa Watson Duke ni umunyapolitiki wo muri Trinidad and Tobago akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya Progressive Democratic Patriots (PDP).

Uyu musore avuga ko uyu mubyeyi we yamutoje byinshi birimo ibijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Intarumikwa” ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Winston Duke w’imyaka 36 asanzwe ari Ambassaderi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y’uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y’Igihugu y’ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.

Icyo gihe ubutumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje uburyo atewe ishema n’uburyo iguhugu cyiyubatse nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu kikaba ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.

Winston Duke yagaragaje uburyo umuco wo gukora Umuganda ari kimwe mu bikorwa bineneje yabonye mu Rwanda aho abaturage bahurizahamwe imbaraga bakiyubakira igihugu.

Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yamamaye nka M’Baku binyuze muri filime zikorwa na Marvel Studio zirimo Avengers Infinity War, ibice bibiri bya Black Panther, Avengers: Endgame n’izindi.

Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo “Excellence in Acting Award” yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya “Outstanding Actor in a Motion Picture” bitewe n’uruhare yagize muri filime ya Black Panther.

Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’ yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Winston Duke aganira n’abarimo Miss Queen Kalimpinya bitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Winston Duke wamamaye nka M’baku muri filime za Marvel yazirikanye umubyeyi we wamutoje kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse anita umwana w’ingagi ‘Intarumikwa’

Winston Duke yasuye u Rwanda mu 2022 

Duke aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda 

Winston Duke yatunguwe no kubona uburyo u Rwanda rwiyubatse vuba nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi 

Duke akina muri Black Panther yitwa M’baku

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share