RDF yasezeye ku ngabo ziherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

RDF yasezeye ku ngabo ziherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo General Fred Ibingira, na General James Kabarebe, uyu mujyanama wa Perezida wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko RDF ubu ihagaze bwuma ku buryo bitera ishema abagiye mu kiruhuko.

Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’umunsi umwe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga wa RDF

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, harimo aba Bajenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

General (Rtd) James Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko uko RDF imeze muri iki gihe, biha icyizere buri wese uyivamo agiye mu kiruhuko ko iki gisirikare kizakomeza kugumana umurongo mwiza.

Yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku miyoborere ye ireba kure, yatumye urugamba rwo kubohora Igihugu rushoboka ndetse no kucyubaka.

Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda na we yashimiye aba bajenerali ndetse n’abandi basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko, ku bw’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yavuze ko abasirikare bakiri mu kazi bazakomeza gukenera impanuro z’aba basirikare b’abanyabigwi bagiye mu kiruhuko, mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.

General Kabarebe yasezeweho na RDF
Yavuze ko RDF ubu ihagaze bwuma
Minisitiri w’Ingabo yashimiye aba Bajenerali

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share