Ingagi ziswe amazina zimaze kugera kuri 300

Ingagi ziswe amazina zimaze kugera kuri 300

Michaella Rugwizangoga ushinzwe kubungabunga Pariki z’u Rwanda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yavuze ko mu myaka 20 ishize umuhango wo kwita izina utangiye, abana b’ingagi 300 bamaze kwitwa amazina.

Yabivugiye mu muhango wo kwita abandi bana b’ingagi 23 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Nzeri, 2023.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo kandi umushyitsi mukuru ya Madamu Jeannette Kagame.

Rugwizangoga yabwiye abari baje kumva uko abo bana bitwa ko hari miliyoni $10 zavuye mu madolari atangwa n’abasura Pariki y’Ibirunga zashowe mu mishinga 500 igamije guteza imbere abatuye pariki zose z’u Rwanda.

Iyo mishinga yashowe mu mirenge 12 iri mu Ntara zikora kuri iriya Pariki ari zo iy’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde ashima Leta y’u Rwanda yatekereje kurinda ziriya ngagi kuko kuzirinda byatumye zituza zirororoka abantu barazisura ziha u Rwanda amadovize.

Ati: “ Umusaruro wo kwita ku ngagi watumye mu Ntara yacu havuka hoteli zitandukanye kandi tuzakomeza kugira uruhare mu kurinda iyi pariki.”

Mu myaka 20 ishize ingagi ziyongereho 23% bitewe n’uko zarinzwe ba rushimusi ndetse n’intambara zatumaga zihunga.

Ubusanzwe ingagi zo mu misozi mu miremire ziba ahantu hakonja cyane.

Amakuru avuga ko ingagi y’ingabo ikuze iba ipima ibilo 250.

Umuhango wo kwita ingagi amazina

 Joe Schoendorf yise izina umwana wo mu muryango wa Musirikare ubyarwa na Isaro. Izina yamuhaye ni “Uburinganire”

 Cyrille Bolloré yise izina umwana wo mu muryango wa Dushishoze ubyarwa na Gutangara. Yamwise Mugisha.

 Joakim Noah na Lais Ribeiro bise izina umwana wo mu muryango wa Igisha ubyarwa na Inkingi. Uwo mwana w’umukobwa bamwise “Turumwe”

 Nick Stone yise izina umwana wo mu muryango wa Musirikare ubyarwa na Muntu. Yamwise “Umucunguzi”

 Andrew Mitchell yise izina umwana wo mu muryango wa Pablo ubyarwa na Teta. Yamwise Mukundwa.

 Idris Elba na Sabrina Dhowre Elba bise umwana wo muryango wa Mutobo, ubyarwa na Mudakama. Bamwise “Narame”. Umubyeyi w’uyu mwana, yari yarapfushije abandi bana babiri.

 Sol Campbell nawe yise izina umwana wo mu muryango wa Segasira ubyarwa na Taraja. Yamwise “Jijuka”

 Elvine Ineza wiga mu mashuri abanza, yise umwana wo mu muryango wa Sigasira, abyarwa na Ubuhamya. Uwo mwana w’umukobwa yamwise “Nibagwire”

 Winston Duke yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Mutobo ubyarwa na Akaramata. Yamwise izina rya “Intarumikwa”


 Jonathan Ledgard yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Kwitonda, wabyawe na Sulubika. Yamwise “Gisubizo”

 Queen Kalimpinya yise izina umwana w’umukobwa wo mu Muryango wa Agashya, ubyarwa na Inyenyeri. Yamwise izina rya “Impundu”


 Zurab Pololikashvili yise izina umwana wo mu muryango wa Isimbi ubyarwa na Sugira. Uwo mwana w’umukobwa yamwise “Inshingano”

 Hazza AlQahtani yise izina umwana wo mu muryango wa Kwitonda ubyarwa na Icyamamare. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Urunana”

 Bukola Elemide uzwi nka Aṣa yise izina umwana wo mu muryango wa Dushishoze wabyawe na Shishikara. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Inganzo”

 Bernard Lama yise izina umwana wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Intango. Izina yahaye uwo mwana w’umuhungu ni “Ramba”

 Audrey Azoulay yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Sabyinyo, ubyarwa na Umurinzi. Izina yahaye uwo mwana w’umukobwa ni Ikirango.

 Anders Holch Povlsen yise izina umwana wo mu muryango wa Igisha ubyarwa na Ingenzi. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Umutako”

 Danai Gurira yise izina umwana w’umuhungu wo mu muryango wa Mutobo, wabyawe na Ishyaka. Yise uwo mwana izina rya “Aguka”

 Prof. Özlem Türeci na Dr. Sierk Poettingbise izina umwana wo mu muryango wa Agashya wabyawe na Ubudehe. Bamwise izina “Intiganda”

 Larry Green yise izina umwana wo mu muryango wa Hirwa wabyawe na Akarabo. Yamwise izina “Ingoboka”

 Ineza Umuhoza Grace yise izina umwana w’umukobwa wo mu Muryango wa Ntambara ubyarwa na Kurinda. Yamwise izina “Bigwi”

12:30: Kevin Hart, ntabwo yabashije kwitabira uyu muhango wo Kwita Izina, ariko mu kwezi gushize ubwo yari mu Rwanda yasize asuye ingagi ndetse yita umwana w’ingagi.

Mu butumwa bwatambukijwe bwafashwe ubwo yasuraga ingagi, yavuze uburyo yishimiye kuzisura yita umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho.

Yamuhaye izina “Gakondo”.

12:05: Itorero ry’ikinamico rya Mashirika ryasusurukije abitabiriye uyu muhango binyuze mu mbyino n’indirimbo ziryoheye amatwi.

 Nkusi Arthur na Sandrine Isheja Butera ni bo basangiza b’amagambo muri uyu muhango

Gatera Alphonse

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share