Ntibazababeshye abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose nabo barashoboye

Ntibazababeshye abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose nabo barashoboye

Cyane cyane mu rubyiruko rw’abafite ubumuga bagaragaza ko batagirirwa icyizere ngo bahabwe akazi, bamwe muri ba rwiyemezamirimo babakoresha bo bakemeza ko ari abantu bakora neza kandi bagatanga umusaruro mu buryo bushimishije.

Ibi bivugwa mu gihe hari ahandi usanga abafite ubumuga bibagora kubona akazi, kabone n’ubwo baba barize bakaminuza, kuko ngo usanga ufite ubumuga akora ikizamini cy’akazi cyanditse akagitsinda n’amanota menshi, yagera mu cyo kuvuga (interview), agatsindwa n’uko baba bamubonye, kubera ubumuga afite, nk’uko abo byabayeho bakunze kubivuga.

Umuyobozi wa Koperative ihinga imboga n’imbuto ndetse ikorora inzuki zitanga ubuki byose byoherezwa mu mahanga (Aubin Produce International ltd) Niyindorera Aubin Guershom, avuga ko Koperative ye ikora ubucuruzi mpuzamahanga bwo kugemura ubuki, imiteja n’ibindi bikomoka ku mbuto kandi ibyo bakora abafite ubumuga basaga 400 ku bakozi ibihumbi 2000 bafite, babigiramo uruhare rukomeye kuko bita ku musaruro ukaba mwiza kuko bawitondera.

Ati: “Dutangira gukora twabonye ko abafite ubumuga bashobora kudufasha bakikorera kandi bakihemba kuva muri 2017. Dutangira uyu mushinga twawutangiye dukorana n’abafite ubumuga butandukanye burimo ingingo no kutavuga no kutumva bagera kuri 400 mu bakozi 2000 dukorana ariko badukorera ibyo dushaka bakabasha kuduha umusaruro twifuza kandi mwiza, ariko turashishikariza abandi bikorera kwibuka ko abafite ubumuga na bo bafasha mu iterambere ry’Ibigo bakorera”.

“N’udafite ubumuga hari ibintu adashoboye bisaba ko asaba abandi bakamufasha, bivuze ngo rero iyo turi mu kazi ntabwo njye mbona abantu nk’abafite ubumuga mbasaba kunyereka ibyo bashoboye noneho nanjye nkamenya aho ndi buhere mbashakira ubundi bufasha bwarengaho kuko iyo ubashije kumenya intege nke z’umuntu umenya n’icyo wamufasha”.

Mu bahamya ko abafite ubumuga bashoboye, harimo harimo kandi Rwiyemezamirimo Stafford Rubagumya, ufite bizinesi yo gucuruza ikawa yo kunywa, resitora n’ibindi ahantu hatandukanye izwi nka ‘Stafford Coffee Brewers’, mu bakozi be hakaba harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Agira ati: “Igitekerezo cyo kubakoresha cyaje ubwo nasuraga uruganda rutunganya ikawa, nsanga harimo abafite ubumuga kandi bakora akazi kabo neza. Ntangira bizinesi yanjye mu Rwanda mu 2020, negereye ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, barabampa njya kubigisha uko batunganya ikawa, ntangira kubakoresha mu 2021 nk’abakozi bahoraho”.

“Ikigaragara ni uko ari abakozi beza, batagira ibibarangaza, bityo bagashyira imbaraga zabo zose ku kazi bigatuma bagakora neza. Kuva natangira kubakoresha, bizinesi yanjye yazamuye inyungu kuri 15%, bivuze ko kuba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bidasobanuye ko ntacyo bashoboye, ni abakozi beza nashishikariza n’abandi kubaha akazi”.

Rubagumya avuga ko ubu akoresha batatu aho acururiza muri Kamonyi na babiri i Nyanza, ariko akaba yatangiye kwigisha abandi 16 gutunganya ikawa yo kunywa n’igikoni, ku buryo nyuma y’amezi atandatu, 70% byabo azabaha akazi, abandi akakabashakira ahandi. Yongeraho ko umwaka utaha azafungura ahandi ho gucururiza muri Kigali, akazakoreshamo 98% bafite ubumuga butandukanye.

Mukamusana Sylvie afite ubumuga bw’Ingingo avuga ko hari abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo kubona akazi mu bikorera ariko usanga bakimwa kubera ibikoresho bashobora gusaba abakoresha kugira ngo babashe gukora bisanzuye ariko iyo batabibonye abatanga akazi bagaha abandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Samuel Munana ashimira ibigo by’abikorera byamaze kumva ko abafite ubumuga bashoboye agasaba n’abandi gutanga ayo mahirwe.

Ati: “Nishimye cyane kumva ko hari abantu bamaze kubona ko abafite ubumuga bashoboye. Hari aho bagera bamenya ko bafite ubumuga bati ni mugende. Ndabashimiye abahaye akazi abikorera nkaba nsaba n’abandi gutanga imirima”.

Umuyobozi w’umushinga Feed the Future-Hanga Akazi uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Bwana Timothy Shumaker, yavuze ko igikenewe ari uguhindura imyumvire mu bikorera mu Rwanda ku bijyanye no kutagira uwo baheza mu gutanga akazi.

Ati: “Abantu bose bakagize amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Abagore abafite ubumuga, abatabona,…ibyiciro byose. Turashaka gushimangira ko aba bantu bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bagakora akazi kabahesha agaciro bagatanga umusanzu mu cyerekezo cya 2050 igihugu cyihaye”.

Avuga ko uyu muryango mu myaka itanu iri imbere bazafasha abadafite akazi kukabona bagera ku bihumbi 23 bakabona ibyo bakora ndetse bagahanga imirimo igera ku bihumbi 19, agahamagarira abafite bizinesi kumva ko abafite ubumuga badakwiye guhezwa.

Agira ati: “Abafite bizinesi nabashishikariza kwakira abafite ubumuga bakabaha akazi kuko bashoboye, bityo ibikorwa byabo bigatera imbere, inyungu zikiyongera. Bazaze barebe urugero rwiza kuri Stafford Coffee, abahakora bafite ubumuga bishimirwa n’abakiriya kuko babakira neza”.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share