Umunyamakuru Umukunzi Media yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we – Amafoto

Umunyamakuru Umukunzi Media yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we – Amafoto

Umunyamakuru Umukunzi Media n’umukunzi we Gashabizi Jean Claude, basezeranye imbere y’Imana bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Umuhango wo gusezeranya aba bageni wabereye muri Kiriziya Gatorika, muri Chapelle ya Mutagatifu Dominiko iherereye ku Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

Umukunzi Media umaze imyaka itari mike mu mwuga w’itangazamakuru, washinze ikinyamakuru acyita “The Bridge Magazine” yavuze ko Gashabazi ari “Umugabo w’ubuzima bwanjye kandi ndagukunda” Ashima Imana yamufashije gutera iyi ntambwe kuva mu ntangiriro z’ibirori byabo kugeza bisoje.

Imyaka 3 n’imisago irashize Umukunzi Media na Gashabizi Jean Claude bari mu mu munyenga w’urukundo, cyera kabaye biyemeza no kubigaragariza imiryango, inshuti n’abavandimwe ikirenze kuri ibyo bakaba banabyeretse Imana kugirango ibibahemo umugisha.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Tariki ya 06 Gicurasi 2023 umuhango wo kwakira inkwano nibwo wabaye, ubera mu Ntara y’amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye.

Mu bukirisitu bwinshi bw’aba bageni, umuhango wabo wo gusezerana imbere y’Imana ubaye nyuma yo kwigira umubano w’umwihariko igihe cy’amezi 6 mu ishuri ryitwa ‘’ Ecole des fiances”, mu muryango mugari wa Communaute de l’Emmanuel .

Tubifurije urugo rwiza, amata k’uruhimbi, muzabyare muheke.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share