Isura ya Miss Teta Sandra yari yahindanye kubera gukubitwa, yatangiye kubyimbuka

Isura ya Miss Teta Sandra yari yahindanye kubera gukubitwa, yatangiye kubyimbuka

Miss Teta Sandra wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo, ashize icyumweru akubiswe agirwa intere. Ubu ari koroherwa nk’uko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko Teta yakubitishijwe na weasel babyaranye amuziza kumuca inyuma.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nibwo hatangiye gucicikana amafoto ya Sandra Teta yakubiswe ubona ko isura bayihindanyije.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze Teta yavuze ko bamwambuye amashilingi ya Uganda angana na miliyoni 1.3.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko uyu mukobwa yakubitishijwe na Weasel babyaranye, nyuma y’uko amusanze ari kumuca inyuma Weasel ntabyihanganire. 

Amafoto n’amashusho yagiye hanze, agaragaza Sandra Teta yakubiswe ingumi nyinshi isura yabyimbye, mu gihe abana babo babyaranye bo bari bari aho mu isoko hamwe n’abantu batari bake.

Muri Gicurasi 2020, ni bwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja. Nyuma humvikanye ibihuha bivuga ko batandukanye, ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram ye.

Teta Sandra yakubitiwe mu isoko imbere y’abana be.

Muri Gicurasi 2018 Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo abanyarwanda benshi, ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo.

Miss Teta waherukaga kubyarana na weasel yakubiswe ku manywa yihangu mu gihugu cya Uganda.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda, ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonné, wamamaye nka Prince Kid.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share