Umupolisi yakubitiwe mu isoko rya Kimisagara

Umupolisi yakubitiwe mu isoko rya Kimisagara

Mu isoko rya Kimisagara riherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akagali ka Kamuhoza, Umudugudu wa Ntaraga ho mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, hakubitiwe umupolisi w’umwofisiye bituma igice cy’inini cy’isoko gihita gifungwa.

Umupolisi wakubiswe afite ipeti rya CIP akaba asanzwe akorera kuri iri soko mu kazi ko gucunga umutekano by’umwihariko kureba uburyo abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwe mu bakweto (abacuruza inkweto) urangurira muri iri soko ubwo bari ku muhanda babujijwe kuryinjiramo waganiriye n’Impuruza yagize ati: ” Urebye bijya gutangira, Police yari yafashe abantu mu isoko batambaye agapfukamunwa neza nk’uko dusanzwe tubyitwararika. Umusore umwe nawe wari wafashwe ashaka kurwanya Abapolisi bituma mu isoko hatangira ako kavuyo ndetse n’abari bicajwe hasi na Polisi nabo bariruka.”

Yakomeje atubwira ko Umupolisikazi wari ufite imbunda ari ku kazi yatewe ibuye mu byukuri nawe atamenye aho riturutse kubera uwo muvundo w’abanyesoko, bituma isoko barifunga ndetse n’amaduka aryegereye cyane cyane abadozi b’imyenda ( Tailleurs) baba badododera ku mabaraza ari hafi y’isoko. Iyo ikaba ari yo mpamvu abarema isoko cyane cyane abaje kurangura imyenda n’inkweto bari mu gihirahiro bibaza niba bari burirema cyangwa se niba umubyizi w’uyu munsi bari buwibagirwe.

Undi na we twaganiriye yagize ati: ” Ibyo mbobye ni amahano peee! Bakubise Ubapolisi ukomeye w’inyenyeri eshatu imyenda ye icika mu mugongo ndetse inyenyeri ze imwe ivaho. Ubu igice cyo mu nkweto kirafunze, icyo mu myenda n’ahandi , habereye akavuyo gakomeye cyane, ubu abantu benshi bamaze gufatwa bajyanywe gufungwa, abandi turi gukwira imishwaro ku muhanda niyo mpamvu utubona ahagaha abapolisi baza tukiruka”.

Ubwo twari kuri iri soko Abapolisi bazanye imodoka zo gutwara imfungwa ndetse na n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kimisagara Bwana Charles HAVUGUZIGA yahageze, twifuje ko yagira icyo atubwira by’ako kavuyo kari karamukiye muri iri soko n’ingamba ubuyobozi bwaba bugiye gufata, dusanga ari guha no kwibutsa amabwiraza bamwe mu barema isoko bari bakiri ku murongo, mu gihe tumutegereje ngo agire icyo atubwira ntitwamenye aho anyuze kuko yari kumwe n’Abapolisi, Abasirikare, Inzego z’umutekano zitandukanye, tumuhamagara inshuro zirenze 2 atatwitaba.

Turamokomeza gukurikirana iby’iyi nkuru ni turamuka tubonye abayobozi bakagira icyo babivugaho turayigarukaho…

Aimé Gerald UFITINEMA

One thought on “Umupolisi yakubitiwe mu isoko rya Kimisagara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share