Malipangou mu marembo yinjira mu ikipe ya Rayon Sports

Malipangou mu marembo yinjira mu ikipe ya Rayon Sports

Umukinnyi ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, yamaze gusezera bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Gasogi United, aho bivugwa ko ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports iyoboye shampiyona.

Malipangou yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Gasogi United byo kuba yasinya amasezerano mashya, gusa ibi bikaba bitaragenze neza birangira afashe icyemezo cyo kuyisohokamo.

Amakuru agera mu Itangazamakuru ni avuga ko uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bine muri Shampiyona, yakiniraga Gasogi United nta masezerano afite yanditse, aho ngo yari yarumvikanye n’ubuyobozi ku munwa gusa, ku buryo yari atarashyira umukono ku masezerano mashya.

Ikipe ya Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka wa Shampiyona yari yagaruye Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, nyuma y’aho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo yasabwaga.

Nyuma yo kudasinya amasezerano amashya, amakipe arimo As Kigali ndetse na Rayon Sports yatangiye kumwegera, aho ubu bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse nta gihindutse azatangira kuyikinira muri Mutarama umwaka utaha.

Uyu musore ukina mu kibuga asatira ntiyanakoranye na bagenzi be imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, aho bitegura umukino w’umunsi wa 11 bafitanye na Gorilla.

Ubwo twavuganaga n’abo muri Rayon Sports, birinze guhakana cyangwa kwemeza niba koko basinyishije Théodore Yawanendji-Malipangou Christian.

Gasogi United iri kwitegura umukino na Gorilla mu mpera z’iki cyumweru

Malipangou asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Centrafrica

Uyu mukinnyi ni we wari watsindiye Gasogi igitego ku mukino baheruka kunganyamo na Musanze

Malipangou yasezeye abakinnyi bakinanaga muri Gasogi United

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *