Uruzinduko rwa Karidinali Ambongo muri Kigali rwavugishije benshi

Uruzinduko rwa Karidinali Ambongo muri Kigali rwavugishije benshi

Uruzinduko rwa Karidinali Fridolin Ambongo, Arikepiskopi wa Kinshasa akaba n’umukuru w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) uri i Kigali mu Rwanda rwagarutsweho n’abantu benshi mu buryo butandukanye mu gihugu cye.

Ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa burebana nabi kuva mu myaka irenga itatu ishize, kandi abategetsi b’ibi bihugu basa n’abacanye umubano n’ubucuti byahozeho mbere yo kugaruka kw’inyeshyamba za M23 mu mpera za 2021.

Ari i Kigali, Karidinali Ambongo yibajije ati: “Niba twe ku rwego rwa Kiliziya tugenderanira, tubanirana; Twibaza ikibazo, kuki ku rwego rwa politike badashobora kugenza batyo?”

Karidinali Ambongo ari i Kigali kuva ku wa mbere w’iki cyumweru aho, nk’umukuru wa SECAM, yitabiriye inama ya Komite Ihoraho ya SECAM iteganyijwe kurangira ku wa kane tariki 28 z’uku kwezi.

Hamwe n’abandi bashyitsi baje muri iyi nama, bakiriwe ku wa mbere na Karidinali wa Kigali ari na we ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Antoine Kambanda, mu misa yabereye muri Centre Saint-Paul hagati mu mujyi wa Kigali.

Muri iyo misa, Karidinali Ambongo yatangaje ko yishimiye cyane uko yakiriwe mu Rwanda, yongeraho ati: “Numvise, n’umunezero, zimwe mu ndirimbo z’iwacu kandi byanyuze umutima.”

Bamwe bamushimye abandi baramutuka

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23 – ibyo Kigali ihakana, ibi bituma abategetsi ku ruhande rwa DR Congo bumvikana kenshi banenga ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse basaba ko rufatirwa ibihano.

Karidinali Ambongo yagiye yumvikana anenga uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, anenga guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro bise Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Karidinali Ambongo yashinjwe n’Umushinjacyaha muri DRC “gukwiza impuha, kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta, n’amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”, ibi birego byaje kurekwa nyuma y’uko Ambongo avuze ko yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi “ibintu bigasobanuka”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Kiliziya Gatolika n’abayikuriye bagarukira ku kwamagana intambara, guhamagarira no gusengera amahoro.

Amakimbirane ya politike n’icengezamatwara riyaherekeje byateje urwikekwe n’igisa n’urwango muri bamwe mu baturage ba DR Congo ku Rwanda, ibigaragarira ahanini mu mashusho, ibitekerezo byanditse n’ibindi bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo si rusange ku baturage ba Congo, kandi Perezida Félix Tshisekedi yagiye avuga ko badafitanye ikibazo n’abaturage b’u Rwanda ahubwo ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gusa uruzinduko rwa Karidinali Ambongo rwongeye kugaragaza ishusho y’aya makimbirane ya politike mu mboni z’abaturage bo muri Kiliziya akuriye muri DR Congo.

Karidinali Antoine Kambanda ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aramukanya na Karidinali Fridolin Ambongo ukuriye Kiliziya Gatolika muri DRC bari mu gitambo cya misa ku wa mbere i Kigali

Karidinali Antoine Kambanda ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aramukanya na Karidinali Fridolin Ambongo ukuriye Kiliziya Gatolika muri DRC, bari mu gitambo cya misa ku wa mbere i Kigali

Ku butumwa Ambongo yatangaje ku rubuga X, umwe yasubije ati:

“Umupasitoro wo muri Ukraine wagiye gusoma misa mu Burusiya, umupadiri wo muri Palestina, wo muri Liban wagiye gusoma misa muri Israël!!!! Twubahe abacu bapfuye!”

Undi ati: “Nitureke ibi, hariya hari abakristu kandi nta kibazo dufitanye n’abaturage b’u Rwanda…Ese ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda aherutse kwakiranwa ishema i Goma?”

Undi yasubije ubutumwa bwa Ambongo ati: “Uri umugambanyi…”

Undi na we ati: “Turagushyigikiye 100%, ntukwiye kwemera gukoreshwa nk’igitambaro cyo gukoropa”.

‘Ubusesenguzi be’umutekano mu karere’ – Ambongo

Inama ya Komite Ihoraho ya SECAM iteraniye i Kigali itegura inteko rusange ya SECAM iteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu mwaka utaha, nk’uko inama y’Abasenyeri Gatolika mu Rwanda ibivuga.

Karidinali Ambongo yavuze ko kuri gahunda y’iyi nama yabo ubu iteraniye i Kigali hariho kandi no “gusesengura uko umutekano mu bihugu byo mu karere wifashe” hamwe no “Gusenga ngo amahoro aganze iteka mu bihugu byacu no mu miryango yacu”.

Ikibazo gikomeye cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari gishingiye ahanini ku burasirazuba bwa DR Congo, aho ONU/UN yabaruye imitwe yitwaje intwaro irenga 200, irimo itatu irwanya ibihugu bituranyi bya Uganda, u Rwanda, n’u Burundi.

Ari i Kigali, mu kiganiro yahaye Kinyamateka, ikinyamakuru cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Fridolin Ambongo yavuze ko atari Kiliziya iri ku butegetsi.

Yagize ati: “Ntabwo ari Kiliziya igomba gukemura ibibazo bya politike hagati y’ibihugu. Ahubwo Kiliziya ifite ubutumwa bw’ijambo. Kiliziya igerageza kuvugisha abategetsi bose ba Afurika.

“Njye nk’umukuru wa SECAM, aho nciye hose nkabona amahirwe yo kuvugana n’abakuru b’ibihugu, sinzuyaza kubabwira icyo Kiliziya muri rusange itekereza…Ariko bisa n’aho akenshi batatwumva.”

Yongeraho ati: “Gusa icyo Kiliziya irimo kubiba muri Afurika no mu karere k’ibiyaga bigari, bizarangira gikuze kibe igiti kinini cy’amahoro inyoni zo mu kirere zizaza kubakaho ibyari byazo.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *