Urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu bangavu rugabanya ibyago byo kuyirwara
Kanseri yinkondo yumura ni uburwayi buterwa nimikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa yuturemangingo two ku nkondo yumura, ikaba iterwa nagakoko ka virusi yitwa Human Papilloma Virus. Abatarikingije iyi ndwara bagirwa inama yo kubikora hakiri kare kugira ngo birinde ko yazabibasira.
Abikingije kanseri yinkondo yumura bavuga ibyiza byabyo ndetse bakagaragaza ibyago bishobora kugwirira abatarikingije.
Uwimana Aline avuga ko gukingirwa iyi kanseri bibarinda kuyirwara. Agira ati” ku ishuri barayidukingiye batubwira ko uyikingiwe bimurinda kwandura indwara zandurira mu mubonano mpuzabitsina kuko akenshi ngo ni byo biyitera.”
Uwitwa Keza Agnes na we yungamo agira ati “Kanseri y’inkondo y’umura badusobanuriye ko umuntu ashobora kuyandura yakoze imibonano idakingiye. Barayidukingiye ariko ntitwakwirara kuko hari ibishobora kuyidutera cyane nk’abana b’abakobwa.
Agakoko ka virusi itera kanseri yinkondo yumura gashobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Zimwe mu mpamvu zitera kanseri yinkondo yumura nkuko zemejwe nIshami ryUmuryango wAbibumbye ryita ku Buzima (OMS) harimo kuba umukobwa yaratangiye imibonano mpuzabitsina akiri muto atarageza imyaka 18 y’amavuko, kuba umugore afite abagabo barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina, cyangwa kuba umugabo afite abandi bagore bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iyi virusi ashobora kuyivana ku mugore umwe akayikwirakwiza mu bandi bagore aryamana na bo.
Ngirumpatse Fidel ushinzwe serivise y’ikingira no gupima kanseri y’inkondo y’umura n’iyibere mu kigo nderabuzima cya Kabare mu Karere ka Rubavu asobanura impamvu yo kuba bakingira abangavu kanseri yinkondo yumura.
Agira ati” Impamvu dukingira bariya bana b’imyaka 12 nuko ari bo baba batarageza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho. Iriya kanseri y’inkondo y’umura yandura umuntu akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, rero tuba tuzi abana bashobora kuyikora, akaba ari yo mpamvu tubakingira bagifite imyaka kuva kuri 12.”.
Ibyo bishimangirwa n Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabare mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, Uwiragiye Gilbert, aho avuga ko umwana w’umukobwa wafashe uru rukingo rumurinda ibyago byo kuba yakwandura iyi kanseri.
Agira ati” Umwana w’umukobwa baruhaye tuba tuzi ko ibyago byo kurwara kanseri y’umura biba bigabanyutse. Abana b’abakobwa bose batuye muri zone yacu twararubahaye nta byago bazagira byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, mu nama yari igamije kwimakaza ubuzima buzira kanseri, Minisitiri wUbuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko kanseri yinkondo yumura nubwo ihitana benshi mu minsi iri imbere izacika kuko urukingo rwayo rumaze guhabwa abana nabakobwa ku kigero cya 95%, ikibazo kikaba gisigaye ku batararuhawe biganjemo abakuru.
Kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa 4 muri kanseri zihitana abagore ku isi, Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko muri 2020 abanduye kanseri yinkondo yumura barengaga ibihumbi 600 ku isi.
Kanseri y’inkondo y’umura yabonewe urukingo muri 2006, umuntu wakingirwaga yahabwaga doses 3 z’uru rukingo. Mu mwaka ushize wa 2022 nibwo OMS yatangije gahunda yo guhabwa urukingo rumwe gusa (single dose), ariko ibi bikaba bikorwa ku badafite izindi ndwara za burundu nka SIDA n’izindi.