Nubwo afite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ntakeneye impuhwe nk’iza Bihehe
Afite ubumuga bw’ubugufi bukabije ariko ngo yumva nta kintu atakora mu gihe yaba ashyigikiwe.
Yitwa Uwishyaka Bazirisa ni umukobwa w’inkumi wiyemeje guhangana n’ubu bumuga yavukanye ndetse n’ihezwa ribushingiyeho bamwe mu bameze nka we bahura na ryo mu miryango.
Ntakunda kuvuga imyaka ye (nk’abandi bakobwa benshi) ariko avuga ko yujuje imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko.
Uyu mukobwa wafashijwe n’umuryango we agashobora kujya ahagaragara asaba imiryango kudaheza abana bavukanye ubumuga kuko kubafasha kwiyakira bituma bashobora kugira icyo bimarira.
Yize kandi arangiza amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu akaba akurikirana amasomo yo kwita ku bwiza bw’abagore.
Bazirisa uhora wisekera avuga ko bitoroshye kubaho ufite ubumuga nk’ubwe nubwo kuri we avuga ko yamaze kubwakira ndetse akaba ahamagarira n’abandi nka we kwiyakira no kumva ko bafite agaciro.
Avuga ko yafashijwe n’umuryango we kwakira ubumuga bwe, ariko ngo hari abataragize aya mahirwe ndetse bagihezwa.
“Nakuze numva ko nta muvandimwe wanjye wagira amanota menshi kundusha mu ishuri. Numvaga nta wagira uburenganzira kundusha mu rugo kandi numvaga nabanza gukora imirimo yo mu rugo mbere y’abandi nubwo bo badafite ubumuga”.
Bazirisa ni umwe muri bake bagize amahirwe yo gushyigikirwa n’umuryango. Baba abavandimwe be ( bo badafite ubumuga) ndetse n’umubyeyi we .
Gusa uyu mukobwa uhora yishimye we akavuga ko hari abandi benshi bagihezwa.
Ikindi ngo hari n’ingorane zindi abafite ubumuga nk’ubwe biharije.
Ati: “Hari igihe nko muri gare (aho bategera imodoka ) usanga urukarabiro ruri hejuru cyane udashobora kuhagera kandi ugomba gusukura intoki. Wajya kuri guichet ya Bank ugahereza umuntu amafranga utamureba kuko abahubatse batatekereje ubu bumuga.
“Ufite ubumuga bwo kutumva agiye kwivuza agasanga muganga ashobora kumvikana na we nta bwo yakwibuka ko afite ubumuga ‘’.
Mukarugendo Gratia ni umubyeyi wa Bazirisa. Ubwo twamusuraga mu nkengero z’umujyi wa Kigali yatubwiye kuri uyu mwana we wavukanye ubu bumuga nyamara nta wundi mu bana be wabuvukanye.
Agira ati: “Twe ntacyo byadutwaye, twaramukunze akivuka kuko twumvaga ko ari Imana yabigennye uko. Hari ababyaye abana barebare ariko na bo si bo babishatse gutyo. Abafite ubumuga na bo ubabyarira amezi 9 nk’abandi ndetse n’ibise bikurya nko ku bandi”.
Kugira umubyeyi n’abavandimwe bamushyigikira ngo cyo cyatumye Bazirisa ashobora kwakira uko yavutse ndetse agashobora no kujya mu ishuri.
Gusa haracyari imiryango myinshi igiheza abana nka we, bakavutswa bwinshi mu burenganzira buhabwa abandi.
Bazirisa asaba ko imiryango yashyigikira abana bafite ubumuga nk’ubwe aho kubagirira impuhwe zitari ngombwa nka we kandi ngo ntibanashaka kugirirwa impuhwe zidakwiye.
Ati: “Hari aho tugera ukabona abantu barahungabanye batamenye icyo wifuza. Ibyo ni bimwe mu bituma nibaza ko ndemereye umuryango. Ufite ubumuga nagusanga, uzamubaze icyo akeneye mbere y’uko umugirira impuhwe”.
Bazirisa ugaragaza ko yifitiye icyizere gikomeye, avuga ko yumva nta hantu atagera mu gihe atakumirwa n’imwe mu myitwarire y’umuryango nyarwanda.
Ngo arota kuzaba umuntu ukomeye ndetse byaba ngombwa akazatanga akazi ku bandi. Ikintu avuga ko kimubangamira kurusha ibindi bintu ngo ni iyo hagize uvuga ko ari umunyantege nkeya.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bazirisa ubu aragerageza guhamagarira abafite ubumuga kujya ahabona kandi bagaharanira kugaragaza ko hari icyo bashoboye aho gutegereza gufashwa.
Aracyari ingaragu ariko akavuga ko yumva atazabangamirwa n’ubugufi bwe mu guhitamo umukunzi.