Uwishe umukecuru Pauline Nduwamungu yatawe muri yombi

Uwishe umukecuru Pauline Nduwamungu yatawe muri yombi

Umugabo witwa Nziza  wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma yafashwe na Polisi ifatanyije na RIB nyuma yo gukekwaho kwica Pauline Nduwamungu, uyu akaba umukecuru yishe arangije amuca umutwe.

Yabwiye abagenzacyaha ko yawumuciye kubera ko yari yarabwiwe ko ‘iyo wishe umuntu murebana, mu jisho rye hasigaramo ishusho yawe’.

Pauline Nduwamungu wari ufite imyaka 66 yishwe taliiki 14, Ugushyingo, 2024, yicirwa iwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko mu ibazwa ry’uyu ukekwa, yisobanuye  avuga ko impamvu yamwishe amuciye umutwe “  ko yagira ngo atazafatwa” ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.

Dr. Murangira avuga ko hagikorwa iperereza ngo harebwe koko niba uriya mukecuru yarazize  ko yari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza”.

Ikindi kikiri mu iperereza ni ukumenya niba Nziza yarishe uriya mukecuru ari wenyine cyangwa hari abandi babimufashijemo.

RIB ivuga ko ibyo bigomba gukorwa mbere y’uko idosiye y’ukurikiranywe igezwa mu bushinjacyaha.

Umuvugizi w’uru rwego yafashe mu mugongo abo mu muryango wa nyakwigendera, ashimangira ko iperereza rizerekana abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe kandi bazagezwa imbere y’ubutabera.

Biteganyijwe ko umurambo wa Nyakwigendera Pauline Nduwamungu uzashyingurwa kuri uyu wa Kane taliki 21, Ugushyingo, 2024.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *