Mike Tyson yaraye akubiswe n’umwana ku karubanda
Icyamamare mu mukino w’igipfunsi Umunyamerika Mike Tyson yaraye akubiswe n’umusore w’imyaka 27 witwa Jake Paul mu mukino yari yavuze ko ari uwo gusezererano akazi yakoze akina iteramakofe.
Tyson afite imyaka yigiye hejuru kuko afite imyaka 58 mu gihe Jake Paul afite imyaka 27, bivuze ko Tyson amukubye kabiri mu myaka.
Mu kibuga byagaragaraga ko ak’imyaka y’ubukure katiburira kuko Tyson yateraga igipfunsi kikagenda kirandaga!
Jake yamurushije ndetse aramutsinda ariko yanga kumutera ikofe rimugusha hasi ngo ananirwe kweguka, ibyo bika knock-out.
Nyuma yo gutsindwa mu buryo bugaragara, abafana ba Mike Tyson bamushimiye ko yagize ubutwari bwo gukina ariko bamusaba ko yajya azirikana ko umusaza aba ari umusaza.
Hari uwanditse kuri X ati: “ Mike ndagukunda, Naragukunze kandi nzagukunda ariko nanone ujye uzirikana ko imyaka 58 ari imyaka 58. Iyo ushaje uba ushaje, umenye ko iki ari igihe cy’uko Jake Paul ajya mu mirya n’abandi bakiri bato nkawe”.
Umufana witwa Tum Balonun we yavuze ko itandukaniro hagati ya Tyson na Jake ryagaragaraga no mu turindantoki bari bambaye.
Avuga ko ibiganza bya Tyson byari binanutse kubera gusaza, bidakwira neza muri turindantoki.
Ikindi ni uko abafana ba Tyson bababajwe no kubona icyamamare cyabo kirangije carriere nabi.
Jake Paul yavuze ko yirinze gutera Tyson ibipfunsi biremereye kuko amwubaha ‘nk’umuntu w’umusaza’.
Michael Gerard Tyson yavutse taliki 30, Kamena, 1966), akaba Umunyamerika wabaye igihangange mu mukino w’iteramakofe kurusha abandi hagati y’umwaka wa 1985 kuzamura.
Umukino yaraye akinnye na Jake Paul niwo wa nyuma yarangirijeho iteramakofe rye.
Mu buto bwe ubwo yakinaga uyu mukino yatsinze inshuro 19 uruhenu( knock-outs) abantu barwanaga, kandi muri izo nshuro izigera kuri 12 yabakuraga mu kibuga rugikubita.
Yakubita umuntu igipfunsi akitura hasi ntiyeguke!
Icyakora ubu arashaje, ari nayo mpamvu yaraye akubiswe bigatinda…