Amanota y’ abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yasohotse

Amanota y’ abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yasohotse

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.

Nyuma y’uko abagera kuri 21.4% batazabona diplome, MINEDUC yemereye abifuza gusibira cyangwa kwiyandikisha kuzakora ibizamini by’abakandida bigenga (candidat libres) ko batangira kubisaba.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagize ati “Umwana wese uzashaka gusubira kwiga mu wa gatandatu(wisumbuye) tuzabimufashamo, umuntu wese umuntu wese uzabishaka tuzabimufashamo.”

Ati “Icya kabiri hari uburyo abantu bafata ikizami batari mu ishuri, byitwa ‘Candidat libre’, abazabihitamo hari ibigo turi gukorana na byo kugira ngo bijye bifasha abo bana, natwe ubwacu nka Minisiteri hari za video twashyizeho kugira ngo zibafashe bitegure bongere bakore icyo kizamini. Ibyo ni ibintu 2 byafasha abo batashoboye gutsinda.”

Mucyo Samuel wigaga muri ESTB Busogo i Musanze, yabaye uwa mbere wahawe igihembo na Minisitiri w'Uburezi

Mucyo Samuel wigaga muri ESTB Busogo i Musanze, yabaye uwa mbere wahawe igihembo na Minisitiri w’Uburezi
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, bayoboye gahunda yo gutangaza amanota y'abarangije amashuri yisumbuye

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, bayoboye gahunda yo gutangaza amanota y’abarangije amashuri yisumbuye

Mucyo Samuel wigaga muri ESTB Busogo mu karere ka Musanze, Dusengimana Emmanuel wigaga muri Kivu Hills mu Karere ka Rutsiro, hamwe na Rukundo Akili wigaga muri Ecole d’Art de Nyundo ni bo babimburiye abandi mu guhembwa nyuma yo kurusha abanda gutsinda ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, byakozwe muri 2024.

Mucyo Samuel wahawe igihembo na Ministiri w’Uburezi, arangije kwiga ibijyanye no gutunganya amafunguro, akaba ngo ashobora kuvuza amata neza agihunduka ikivuguto cyangwa yawurute hamwe no gukora amandazi.

Hari na Mutesa Cedrick wigaga muri Rwanda Coding Academy, urangije amashuri yisumbuye, akaba ashobora gukora video ya laboratwari abantu bareba bakamera nk’abarimo gukora ibintu bya nyabyo.

Mutesa avuga ko azasoza amashuri ashobora gukora amashusho abantu bareba bakabasha kwiyigisha nta mwarimu bari kumwe ndetse no gukora ubuvuzi umuntu atarabyize ahubwo biturutse ku byo arimo kureba.

Ntawugashira Beatrice, Umubyeyi wa Mutesa avuga ko uyu mwana yabyirutse afata ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ababyeyi akajya kuri murandasi agatangira gukora ubushakashatsi.

Ntawugashira ati “Umwana yakuze akunda ibintu by’ikoranabuhanga cyane, ababyeyi babona umwana afata mudasobwa cyangwa telephone yabo ntibakagire impungenge, burya wasanga ari ho hari impano ye, njye gufata telephone yanjye kuri we ni umugisha.”

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga kuri 91,713, abakoze ibyo bizamini bakaba bari 91,298, bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije.

Ibyiciro by’imitsindire byashyizweo ni 7, aho icyitwa A cya mbere kigizwe n’ababonye amanota hagati ya 80%-100%, icyiciro cya B kirimo ababonye amanota hagati ya 75%-79%, icyiciro cya C kirimo ababonye hagati ya 70%-74%, icyiciro cya D kirimo ababonye hagati ya 65%-69%.

Ababonye hagati ya 60%-64% bashyizwe mu cyiciro cya E, abagize hagati ya 50%-59% bashyizwe mu cyiciro cyitwa S, mu gihe ababonye munsi ya 50% bahawe inyuguti ya F bivuga Fail(gutsindwa).

Abatsinze mu burezi rusange ni 38,016(ku kigero cya 67.5%), harimo abahungu 47.7% hamwe n’abakobwa 52.3%, abatsinze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 29,542(96.1%) barimo abahungu 54.8% n’abakobwa 45.2%, mu gihe abatsinze mu bumenyi buganisha ku murimo (Professional Education) ari 4,188(98.1%) barimo abahungu 45.2% n’abakobwa 54.8%.

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *