Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abapolisi

Iri zamurwa mu ntera ry’Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.
Uretse aba Bapolisi bazamuwe ku ipeti rya ACP, hazamuwe mu ntera Abapolisi 24 bakuwe ku ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) bagahabwa irya CSP (Chief Superintendent of Police).
Hari kandi 35 bakuwe ku ipeti rya SP (Superintendent of Police) bahabwa irya SSP (Senior Superintendent of Police), abantu 63 bakuwe ku ipeti rya CIP (Chie Inspector of Police) bahabwa irya SP.
Hari abandi Bapolisi 304 bakuwe ku ipeti rya IP (Inspector of Police) bahabwa irya CIP (Chie Inspector of Police), naho abandi bane bakurwa kuri AIP (Assistant Inspector of Police) bahabwa ipeti rya CIP CIP (Chie Inspector of Police), hakaba n’abandi 560 bakuwe ku ipeti rya AIP bahwa riya IP (Inspector of Police).
UKO ABAPOLISI BOSE BAHAWE AMAPETI MASHYA BAZAMUWE