Kamonyi: Cana rumwe munyarwanda; intego ya Green Amayaga

Kamonyi: Cana rumwe munyarwanda; intego ya Green Amayaga

Igice cy’amayaga gihuriweho n’imirenge itandukanye irimo Nyamiyaga, Mugina, Rugarika, Nyarubaka,… ni igice urebye akari cyera kuzaba ubutayu kubera gutema amashyamba kw’abaturage bashaka inkwi ntihaterwe andi yo kuyasimbura, bituma amayaga aba amayaga koko kubona imvura bikaba ha mana. Umushinga Green Amayaga aho uhagereye habayeho impinduka zigaragara cyane unaharebesheje ijisho kuko amashyamba mashya yatewe, ibyatsi n’imyaka mu mirima usanga itoshye ndetse n’abaturage bakangurirwa kurengera amashyamba bahabwa na za rondereza (Cana rumwe ).

Cana rumwe , ni Imbabura zihabwa abatishoboye bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kugirango zibafashe kurondereza inkwi nke bafite, iki gikorwa kikaba cyarakiriwe neza n’abagenerwabikorwa kuko bavuga ko iryo shyiga ribafasha cyane mu kurondereza inkwi nke baba bafite bikanabafasha kandi kutangiza ibidukukije by’umwihariko amashyamba yatemwaga ku bwinshi.

Ingabire Rosine ni umuturage utuye mu mudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye uherereye mu Mudugudu wa Mbati, Akagali ka Nikamba, Umurenge wa Mugina.  Avuga ko ishyiga rya Cana rumwe bahawe ryaje ari nk’igisubizo k’ubuzima bwabo uretse n’ibidukikije bangizaga bashaka inkwi, abana babo b’abanyeshuri nabo babyungukiyemo kuko mbere wasangaga boherezwa gutashya inkwi bikabavuna cyane.

Yagize ati: “ Mbere twaguraga inkwi z’amafaranga 300 zigahita zishira kandi nta n’amafaranga dufite yo kugura izindi, abandi hano ni abasaza n’abakecuru badashoboye gutashya n’abana bo gutuma ari ntabo, bikaba bitandukanye n’uyu munsi kuko dukoresha urukwi rumwe gusa rukaba rwagutekeshereza nk’inshuro 3. Abafite abana bato b’abanyeshuri babonye agahenge n’umwanya wo gutaha bagasubira mu byo bize bitandukanye na mbere bavaga mu ishuri cyangwa se mbere yaho babanje gutashya”.

Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’umutungo kamere mu Murenge wa Mugina bwana Eric Nsengiyumva, avuga ko izi mbababura zijya gutangwa zabanje kwigwaho kugirango zizaze ari igisubizo kirambye ku baturage no ku bidukikije kuko haba abantu cyangwa se ibidukikije nabyo bibarirwa mu binyabuzima baba bagomba kubana neza nta uhungabanyije undi.

Ati: “ igikorwa cyakozwe cyo gutanga rondereza ku miryango itishoboye cyatekerejweho cyane ku bw’amahire abaturage banacyakira neza. Hamaze gutangwa Rondereza ku bwinshi kandi igikorwa kizanakomeza kuko twasanze zikenewe cyane, amashyamba nayo abone agahenge kuko mbere ntiyari yorohewe habe na mba kubera kuyatema ubutitsa”.

Ibikorwa bya Gren Amayaga ntibigamije gutanga za rondereza mu baturage gusa kuko hari byinshi umaze kubagezaho.

Mu byakozwe harimo gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri ahangana na Ha 184, ibiti bivangwa n’imyaka kuri Ha 1,336 naho hacukurwamo imirwanyasuri, ibiti ku mihanda hangana na km 147, imigano ku nkengero z’imigezi hangana na km 10, hatanzwe ibiti by’imbuto ziribwa nka Avocat, imyembe, mandarine, amaronji na makadamiya zingana na 45000, amashyiga ya rondereza ku ngo 17900.

Green Amayaga ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ( REMA ), watangiye mu mwaka wa 2020 ukazarangira mu mwaka wa 2025 ufite inshingano zitandukanye zirimo izo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.

   

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share