‘Benshi muri twe batangiye kwiheba’ – ufite virus itera SIDA wafashwaga na USAID yafunze imiryango

‘Benshi muri twe batangiye kwiheba’ – ufite virus itera SIDA wafashwaga na USAID yafunze imiryango

Nyuma y’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’umuryango w’Abanyamerika utanga imfashanyo (USAID), hari impungenge ko ingaruka zizaba nyinshi ku mibereho y’abatari bacye.

Mu Rwanda, USAID yafashaga imishinga myinshi yo mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’izindi nzego ndetse hari n’aho yafashaga mu mishinga ya leta.

Umuryango ‘Save the Children’ ni umwe mu mishinga igomba kugerwaho n’ingaruka dore ko hari igice cy’inkunga wahabwaga na USAID.

Ku rundi ruhande, umugabo twise Ntaganda ntabwo ari ryo zina rye,  afite virus itera SIDA, cyo kimwe n’umugore we ndetse n’umwe mu bana babo. Aba ni bamwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA ndetse n’amafunguro yo kubafasha gusunika ubuzima.

Ntaganda avuga ko ihagarikwa ry’inkunga ya USAID, cyane cyane ku muryango we w’amikoro macyeya, rishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye.

Ati: “Baduhaga ibijyanye n’imirire nk’ifu ndetse n’ibinini. Dufite impungenge cyane ko ubuzima bwacu bwahungabana kubera iyi nkunga ihagaze. Ni ukudutabara kuko benshi muri twe batangiye kwiheba.”

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, ‘Save the Children’, na wo uri ku rutonde rw’iyabonaga inkunga ya USAID mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yawo.

Uyu muryango uvuga ko bimwe mu bikorwa byawo bizahungabana, cyane cyane ibyakorerwaga mu nkambi z’impunzi.

Marcel Sibomana, umwe mu bayobozi bahagarariye uyu muryango mu Rwanda no mu Burundi, yabwiye itangazamakuru aho biteze impinduka zikomeye.

Ati: “Twari dufite imishinga yo guteza imbere imirire ndetse no kwigisha abana gusoma no kwandika. Iyi ni imishinga twakoreraga mu nkambi z’impunzi. Iyi yose izahungabana niba nta kindi gisubizo kibonetse vuba.”

Umugabo wambaye indorerwamo arimo kureba muri 'camera', inyuma ye hari ikirango cya 'Save the Children'
Marcel Sibomana wo muri ‘Save the Children’ avuga ko ari ngombwa ko haboneka uburyo bwo gusimbura inkunga y’Abanyamerika

Mu nkambi zitandukanye, uyu muryango uvuga ko wafashaga abana n’abagore basaga ibihumbi 150, bagiye kugirwaho ingaruka n’ihagararara ry’iyi nkunga.

Gusa uyu muyobozi avuga ko bakigerageza gukomanga hose.

Ati: “Save the Children ni umuryango ukomeye kandi wakoranye na benshi. Turatekereza ko hari abazadufasha muri iki gikorwa cy’ingenzi. Ni ngombwa ko haboneka uburyo bwo gusimbura inkunga y’Abanyamerika igiye guhagarara.”

Biragoye kubona urwego rutagerwagaho n’inkunga ya USAID dore ko hari aho yatangaga amafaranga ku buryo butaziguye cyangwa se igatanga inkunga inyuze mu miryango itagengwa na leta, uretse ko hari n’inkunga yatangaga mu ngengo y’imari y’igihugu.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ihagarara ry’iyi nkunga rishobora kugira ingaruka ariko ngo ntirizahagarika ubuzima.

Kuba ibi bibaye mu gihe ibihugu byinshi bikomeye byakomanyirije u Rwanda kubera intambara mu burasirazuba bwa Congo, hari abasanga imibereho izahazaharira.

Gusa ubutegetsi bwo buvuga ko Abanyarwanda bagomba gutangira kwitoza kubaho nubwo inkunga zitabaho, kandi n’umukuru w’igihugu aherutse guteguza ko Abanyarwanda bagomba kwizirika umukanda mu rwego rwo guhangana n’izi mpinduka mu bukungu.

USAID yafashaga mu nzego zitandukanye mu Rwanda, aha yari yafatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo gupima virusi ya Marburg

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *