Umuvumvu w’Umunyarwanda yatawe muri yombi muri Amerika aregwa jenoside yakorewe Abatutsi

Umuvumvu w’Umunyarwanda uba muri Amerika yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Faustin Nsabumukunzi ashinjwa gukora “ibikorwa by’urugomo mu mahanga biteye ishozi” ubwo yari umutegetsi wo mu nzego z’ibanze mu ntangiriro ya jenoside, nkuko minisiteri y’ubutabera y’Amerika yabivuze.
Uyu ucyekwa w’imyaka 65 yanarezwe uburiganya ku kubona uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (visa), no kugerageza gukora uburiganya kugira ngo abone ubwenegihugu ubwo yajyaga muri Amerika mu mwaka wa 2003.
Yahakanye ibyaha aregwa nuko arekurwa by’agateganyo.
Umushinjacyaha John Durham wo ku rwego rwa leta yagize ati: “Nsabumukunzi yakomeje kubeshya kugira ngo ahishire uruhare rwe muri jenoside iteye ubwoba yo mu Rwanda ari na ko ashaka kubona uburenganzira bwo gutura mu buryo buhoraho no kuba umuturage wa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika].”
Mu minsi 100 mu mwaka wa 1994, Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta basaga Miliyoni bishwe mu Rwanda n’Abahutu b’intagondwa.
Inkotanyi zaje gufata ubutegetsi nyuma ya jenoside zishinjwa kuba zarishe Abahutu babarirwa mu bihumbi mu Rwanda mu kwihorera.
Nsabumukunzi ashinjwa gushyiraho za bariyeri mu muhanda mu gihe cya jenoside kugira ngo ashobore gufunga no kwica Abatutsi, ndetse ashinjwa no kugira uruhare mu bwicanyi, nkuko abashinjacyaha babivuze, basubiramo amagambo y’abatangabuhamya.
Abashinjacyaha bo ku rwego rwa leta bagize bati: “Nsabumukunzi yakoresheje umwanya w’ubuyobozi we mu kugenzura [guhagarikira] urugomo n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gace yari atuyemo ndetse ategeka amatsinda y’Abahutu bitwaje intwaro kwica Abatutsi.”
Nyuma yaje guhamwa n’ibyaha bya jenoside akatirwa gufungwa burundu adahari n’urukiko rwo mu Rwanda, nkuko bikubiye mu nyandiko zo mu bucamanza bw’Amerika.
Uyu ucyekwa yatawe muri yombi ku wa kane mu rugo iwe i Bridgehampton i New York, aho yari yaratuye akora akazi ko kwita ku busitani hamwe n’ubuvumvu mu gace kitaruye k’ikirwa cya Long Island, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.
Abashinjacyaha bavuze ko yari yarabeshye abategetsi bo muri Amerika igihe yasabaga kwinjira mu gihugu, harimo no guhakana abeshya ko nta ruhare na rumwe yagize muri jenoside yo mu Rwanda ubwo yasabaga ubuhunzi mu mwaka wa 2003.
Ashinjwa kuba yarasubiyemo ibyo binyoma na nyuma yaho mu busabe bw’uruhushya rwo kubona uburenganzira bwo gutura mu buryo buhoraho ruzwi nka ‘green card’ n’ubw’ubwenegihugu.
Abashinjacyaha bo mu karere ka ‘Eastern District of New York’ bagize bati: “Mu gihe cy’imyaka irenga 20, ibyo binyoma bye byari byarafashe ndetse aba muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ari umwere atabikwiye.”
Yahakanye ibyaha aregwa nuko arekurwa arishye ingwate y’amadolari y’Amerika 250,000 (arenga miliyoni 350FRW).
Mu bikubiye mu kurekurwa kwe kw’agateganyo, harimo ko agomba gufungirwa mu rugo no gucungishwa indangacyerekezo ya GPS, ariko azemererwa gukomeza akazi ko kwita ku busitani.
Mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha, Nsabumukunzi ashobora gufungwa imyaka igera kuri 30.
Mu Rwanda, Nsabumukunzi yagenzuraga abavumvu 150 n’imizinga 1,500, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the New York Times cyakoze inkuru ku buzima bwe mu mwaka wa 2006.
Muri Amerika, yagenzuraga imizinga hafi 100 ya kompanyi yitwa ‘Hamptons Honey Company’, yamuhaye akazi kugira ngo ishobore kongera umusaruro wayo, nkuko iyo nkuru ibivuga.
Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje ko Gabriel Alfaya, nyiri kompanyi ‘Hamptons Honey’ guhera mu mwaka wa 2009, yavuze ko atari azi ko Nsabumukunzi yari yarakoreye iyo kompanyi ndetse ko atari yarigeze ahura na we na rimwe.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru AP, Evan Sugar, umunyamategeko wa Nsabumukunzi, yavuze ko umukiliya we ari “umuvumvu n’uwita ku busitani ukurikiza amategeko”.
Uwo munyamategeko yavuze ko Nsabumukunzi ari “uwakozweho [uwagizweho ingaruka] na jenoside yabaye mu Rwanda watakaje abo mu muryango we benshi n’inshuti mu rugomo”.
Yavuze ko umukiliya we yahawe ubuhunzi hamwe n’uburenganzira bwo gutura buhoraho mu buryo bukwiriye ndetse ko ateganya “guhangana n’ibi birego bimaze imyaka 30”, ari na ko agaragaza ko ari umwere.
Abandi bantu benshi bahunze u Rwanda bagahungira mu bindi bihugu batawe muri yombi ku birego bifitanye isano n’ubwicanyi, mu gihe u Rwanda rukomeje gukurikirana abandi bacyekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu mahanga.