Gisagara: Abaturage bahawe inzitiramubi zisimbura izashaje mu rwego rwo kurwanya Maraliya

Gisagara: Abaturage bahawe inzitiramubi zisimbura izashaje mu rwego rwo kurwanya Maraliya

Abaturage bo mu karere ka Gisagara kaza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malaria mu gihugu, bahawe inzitiramibu k’ubuntu ariko bifuza ko bajya banazihabwa mu gihe kitari kirekire kuko ziza izindi zarabasaziyeho kandi nta mafaranga bafite ngo babe bakwigurira izindi mu rwego rwo kwirinda imibu na Maraliya.

Ni kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, k’ubufatanye bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Akarere ka Gisagara ndetse n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH), batanze inzitiramibu mu Karere kose zingana n’ibihumbi 58.640

Kuri Site iherereye mu Kagali ka Nyabisagara, hamwe mu hatangiwe inzitiramibu, bamwe mu baturage bazihawe twaganiriye bishimira iki gikorwa ariko kandi bagasaba Leta n’abafatanyabikorwa bayo ko bajya babafasha kuzibona mu gihe cya vuba kuko izindi ziba zabasaziyeho kandi nta mafaranga yo kuzigura bafite ngo babe bakemura icyo kibazo cy’imibu ibateza Maraliya.

Nyirabanani Irene atuye mu Mudugudu wa Akabuga, Akagali ka Nyabisagara, mu Murenge wa Gisagara. Tuganira yavuze ko inzitiramibu yahawe ije ayikeneye cyane dore ko anavuga ko usibye no kuba nta mafaranga afite yo kuyigura n’aho kuyigurira nta hahari.

Ati: “Ubyumve ko narinyikeneye cyane pe! Kuri Butike no mu isoko ntaho wayibona uyigura, usibye no kuba njye nta mafaranga yo kuyigura mfite ariko n’abafite ubwo bushobozi ntaho wabona uyigura kuko ntazihari kandi Maraliya ni ikibazo cyane hano iwacu”.

Havugimana Jean Marie Vianney atuye mu Murenge wa Mukindo, Akagali ka Nyabisagara, mu Mudugudu wa Makwaza. Nawe ni umwe mubahawe inzitiramibu, avuga ko yararaga ahantu hatari inzitiramubu kubera ko izo bari bafite zari zarashaje.

Ati: “Mu by’ukuri dushimira Leta ubufasha iduha mu rwego rwo kurwanya Malariya iduha inzitiramibu k’ubuntu n’ubundi buryo butandukanye. Ariko turayisaba na none ngo bajye badufasha tubonere inzitiramibu ku gihe kuko ziza izindi zarashaje bigatuma turyamiraho ari naho dukuza imibu iduteza indwara”.

 

Emma Nsengiyumva ni umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kibayi , gikorera mu Murenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara, mu Ntara y’amajyepfo. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko abaturage babo bafite amahirwe menshi kurenza abandi n’ibyo bakorerwa kugirango Maraliya ibe yahacika, bityo bakwiye no kunyurwa n’izo serivisi.

Ati: “ ubundi mu bisanzwe muri gahunda yo gutanga inzitiramibu Akarere gatererwa imiti mu ngo ntabwo gahabwa inzitiramibu ariko muri aka Karere ngirango dufite imirenge igera muri 5 yari ifite Maraliya ku rwego rwo hejuru byabaye ngombwa ko habaho gufashwa kugirango bahabwe Supanet , nta mezi 6 arashira, sinumva rero icyo umuturage yashingiraho avuga ko tumaze igihe kirekire batazihabwa”.

Ibi bishimangirwa kandi n’umukozi mu Rugaga rw’Amadini n’Amatorero rushinzwe kubungabunga Ubuzima (RICH) ukurikirana malaria mu ntara y’Amajyepfo, Bwana Kaneza Narcisse, aho avuga ko muri rusange ku rwego rw’Igihugu inzitiramibu zitangwa nyuma y’imyaka 3 kandi ko izisimbuwe ziba zitarasaza.

Ati: “Hatabayeho gufata inzitiramibu nabi n’imyaka 5 yayimara, ariko kuko Leta iba iteganya ko hari n’uwayifashe nabi niyo mpamvu yateganyije ko byibuze mu myaka 3 bajya babahindurira bakabaha izindi cyane ko irinda inasaza igifitemo umuti wayo”.

Epaphrodite Habanabakize, ashinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu kigo akoramo cya RBC, aganira n’itangazamakuru nawe yagarutse kuri gahunda y’itangwa ry’inzitiramibu mu gihugu, yavuze ko zitangwa mu gihugu hagati y’imyaka 2-3

Ati: “Nk’uko insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Kurandura Maraliya bihere kuri njye’, niba Leta yaraguhaye inzitiramibu igihe kikaba kitaragera cyo kugusimburiza iyo ufite yashaje cyangwa yagize ibindi bibazo, nawe gira uruhare mu kuyirinda ugende uyigure hanyuma uzategereze n’iyo Leta izaguha zose uzitunge bityo dufatanye twese kwirinda”.

Akarere ka Gisagara gakunze kwibasirwa cyane na malaria mu Rwanda, dore ko mu myaka itatu ishize imibare igaragaza ko mu 2021/2022 hagaragaye abarwaye 57.419, mu 2022/2023 haboneka 39. 799, naho mu Ukwakira 2024 barwaje abarenga ibihumbi 33.

Ni mu gihe imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2024, Akarere ka Gisagara karwaje Malaria ku kigero cya 40% bya Malaria yose yari mu gihugu.

Kugirango uhabwe inzitiramibu byasabaga umuturage kuza tyitwaje irangamuntu ye yonyine ubundi akayitahana

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *