RIB yavuze ku byavuye mu iperereza yakoze kuri ‘Moshion’

Uyu muhanga mu guhanga imideri washinze inzu ya Moshions, yari yujuje imyaka ibiri n’ubundi atawe muri yombi, dore ko mu mpera za Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko kuri iyi nshuro Moses Turahirwa na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute-Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya gihanga).”
Uyu musore akunze kugaragaza imyitwarire idakwiye inengwa na benshi byumwihariko ibyo anyuza ku mbuga nkoranyambaga, birimo ibiterasoni akunze kugaragaza n’indi myinshi idakwiye, ku buryo hari bamwe bavuga ko abikoreshwa n’ibiyobyabwenge.
Dr Murangira avuga ko hakurikijwe ingano y’ibiyobyabwenge byasanzwe muri uyu musore, bishimangira ko imyitwarire imuranga, ntahandi ishingiye uretse kuri byo.
Yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hagikomeje gukorwa iperereza kuri uyu ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, akaba ari ryo rizagaragaza andi makuru.
Mu mpera za Mata 2023, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse iwe hari hagaragaye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko muri Kamena uwo mwaka arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.



Moses Turahirwa ubu ari mu maboko ya RIB
