Nyarugenge: Umugore ukurikiranyweho kumenaho umugabo we isombe asinziriye kubera ifuhe

Nyarugenge: Umugore ukurikiranyweho kumenaho umugabo we isombe asinziriye kubera ifuhe

Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kimisagara ukurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye, yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umugabo we asangira n’uwo yita indaya mu kabari.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, dosiye ye yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye.

Ni icyaha cyabaye tariki 31 Werurwe 2025, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore “yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; avuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 11: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

(1) « Umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW.

(2) Iyo icyaha kivugwa muri iyi ngingo cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *