PSG n’u Rwanda bongereye amasezerano yo kurwamamaza ya ‘Visit Rwanda’

PSG n’u Rwanda bongereye amasezerano yo kurwamamaza ya ‘Visit Rwanda’

Leta y’u Rwanda n’ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain (PSG) bongereye igihe amasezerano yo kurwamamaza ya ‘Visit Rwanda’ ashishikariza abakerarugendo kurusura.

Aya masezerano mashya yo kugeza mu mwaka wa 2028 yatangajwe ku wa gatatu hagati y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’ikipe ya PSG.

Mu itangazo, RDB yasubiyemo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko “aya masezerano yatanze umusanzu ukomeye mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi ho kujya mu bukerarugendo n’ishoramari n’igicumbi cy’abanyempano, imikino no guhanga udushya mu muco”.

Abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda bari bashishikarije PSG gusesa ayo masezerano bavuga ko ari uburyo rukoresha mu kwigaragaza neza mu mahanga ruhishira ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse ko amafaranga agenda ku makipe akize nka PSG yakagiriye akamaro Abanyarwanda benshi bacyennye.

U Rwanda ruhakana ibyo birego. Ruvuga ko umusaruro uva muri aya masezerano ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi ko u Rwanda nk’igihugu rufite uburenganzira bwo guhitamo kugirana amasezerano n’uwo rushatse.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yandikiye amwe mu makipe akomeye y’i Burayi arimo na PSG iyasaba guhagarika kwamamaza u Rwanda.

Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya DRC, ibyo u Rwanda ruhakana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba yari yabwiye PSG ko “ubuterankunga bwanyu bugira uruhare rutaziguye muri aya makuba”.

Umukuru wa RDB Jean-Guy Afrika yavuze ko kuvugurura aya masezerano kugeza mu 2028 “bitumye twubakira kuri ibyo byagezweho no kugirira akamaro kurushaho Abanyarwanda n’umuryango mugari wa PSG”.

Amagambo y’umuyobozi nshingabikorwa wa PSG Victoriano Melero yasubiwemo ku rubuga rwayo avuga ko aya masezerano arenze kugaragaza u Rwanda. Ati: “Ajyanye n’indangagaciro, amahirwe nyayo [y’iterambere] no kugira umumaro by’igihe kirekire.”

Yongeyeho ati: “Twese hamwe, turimo kwerekana ukuntu umupira w’amaguru ushobora kuba intangarugero, kongerera ubushobozi, no guhuza abantu ku isi.”

Abakinnyi ba PSG bari mu myitozo mu kibuga bambaye imipira yanditseho 'Visit Rwanda' mu bitugu. Hejuru yabo yari amagambo yuko amasezerano mashya n'u Rwanda azageza mu 2028. Imbere yabo hirya hari abantu ku kibuga bahagaze n'abicaye.

Photo, RDB / X

Impande zombi ntizatangaje agaciro k’amafaranga k’aya masezerano. Byibazwa ko agera muri miliyoni z’ama-Euro.

Muri aya masezerano, yatangiye mu mwaka wa 2019 ari ay’imyaka itatu, ikipe ya PSG yamamaza ibirango bya ‘Visit Rwanda’ ku kibuga cyayo ‘Parc des Princes’ no ku myenda y’abakinnyi b’ikipe yayo y’abagore.

RDB ivuga ko kuva yatangira aya masezerano na PSG, abafana babarirwa muri za miliyoni bo mu bice bitandukanye ku isi bamenye u Rwanda binyuze mu bikorwa byo kurwamamaza.

Ibyo birimo kurwamamaza ku minsi y’imikino ku kibuga ‘Parc des Princes’, no kuba abafana ba PSG bashobora kunywa ikawa y’u Rwanda mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa. RDB ivuga ko “ubwo bufatanye bwahuje abanyamahanga n’umuco ukungahaye w’u Rwanda, ibidukikije [byarwo] n’urugwiro”.

RDB inavuga ko aya masezerano yateje imbere impano z’urubyiruko. Mu 2021 mu Rwanda hatangiye ishuri ryigisha umupira w’amaguru, ‘PSG Academy Rwanda’, rimaze kwakira urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 400, nkuko RDB ibivuga.

Mu 2022, ikipe y’abari munsi y’imyaka 13 yo mu ishuri rya PSG mu Rwanda yegukanye igikombe cy’isi cyahuje amashuri yose ya PSG yo muri icyo cyiciro.

Mu masezerano mashya, RDB ivuga ko ikirango cya ‘Visit Rwanda’ kizajya cyerekanwa no ku bikoresho by’imyitozo by’abo mu mashuri ya PSG muri Amerika no ku kuboko kw’imipira y’abakinnyi b’ikipe nkuru ya PSG mu gikombe cy’isi cy’amakipe (clubs) kizabera muri Amerika guhera muri Kamena (6) uyu mwaka.

Photo/RDB X Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere Jean-Guy Afrika (ibumoso) avuga ko aya masezerano amaze gutanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo n’ishoramari.

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *