Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

Uru rugendo shuri rw’abanyeshuri bari kwiga amasomo y’abasirikare bakuru- Rwanda Defence Force Senior Command and Staff Course (RDFSCSC) rwatangiye tariki 15 rukazasoza ku ya 19 Mata 2025.
Uru rugendo shuri rwatangiriye ku Mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo Kwibohora, ubwo Ingabo zahoze ari RPA zatangiraga urugendo rwo kurandura akarengane n’imitegekere mibi yari yarazonze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha ku Mupaka wa Kagituma, aba banyeshuri baganirijwe na bamwe mu Bajenerali mu Ngabo z’u Rwanda n’abandi Basirikare bakuru muri RDF bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora.
Mu biganiro babahaye, babanyuriyemo muri macye bumwe mu buryo bwa gihanga mu bikorwa ndetse no mu mayeri y’urugamba byakoreshwaga, burimo imitegurire y’urugamba ndetse n’imirwanire y’ingabo za RPA.
Ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko intego y’uru rugendo shuri, ari uguha ubumenyi aba banyeshuri ku gusesengura ndetse n’ubushakashatsi ku rugamba rwo Kwibohora rwa RPA, hibandwa cyane cyane ku mitegurire y’ingamba ndetse n’uburyo abasirikare bitwara bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe ku rugamba, bityo aba banyeshuri bakagira ubumenyi bunyuranye.
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda kandi buvuga ko uru rugendo shuri ruzanagera mu bindi bice, birimo Umutara, Byumba, Ruhengeri, Kigali, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo.
