Nyanza: Ntazinda wari Mayor nyuma yo kwirukanwa yahise atabwa muri yombi

Nyanza: Ntazinda wari Mayor nyuma yo kwirukanwa yahise atabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntazinda Erasme, wayoboraga Akarere ka Nyanza.

Tariki ya 15 Mata 2025, nibwo hasakaye inkuru y’uko Inama Idasanzwe yateranye yeguje Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Itangazo akarere ka Nyanza kasohoye nta byinshi mubyo Ntazinda Erasme yaba atarujuje byavuzwe.

Abakoranaga na we babwiye Itangazamakuru ko nyuma y’uko Ntazinda Erasme yegujwe yahise anatabwa muri yombi na RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yemeje iby’aya makuru ko Ntazinda yatawe muri yombi; aho yagize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

Dr. Murangira yirinze gutanga amakuru arambuye ku byo Ntazinda Erasme akurikiranwaho, avuga ko nta byinshi yatangaza ubu kugira ngo atabangamira iperereza rikomeje.

Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we.

Amakuru avuga ko Mayor Ntazinda “yagaragaweho imyitwarire idahwitse” no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu buryo butari bwo, ariko nawe akemera amakosa ye ndetse yanayasabiye imbabazi ariko biba iby’ubusa arirukanwa.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *