Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha yakoreze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaririye mu rukiko aho ari mu bujurire

Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha yakoreze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaririye mu rukiko aho ari mu bujurire

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rukomeje kumva urubanza mu bujurire rwa Béatrice Munyenyezi.

Munyenyezi yabwiye urukiko ko akorerwa itotezwa n’abandi bafungwa aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Munyezi yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yahawe umwaka ushize nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside no gufata ku ngufu mu gihe cya jenoside mu mwaka wa 1994.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda n’Amerika mu 2021 ngo aburane kuri ibyo byaha. We arabihakana.

Mu iburanisha ryo ku wa kabiri, Munyenyezi yaburanaga ari muri gereza ya Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo ku mpamvu z’indwara y’iseru ivugwa muri iyo gereza.

Urukiko rwafashe umwanya munini wo kumutega amatwi ibyo yavugaga ko atotezwa na bamwe mu bafungwa muri iyo gereza.

Mu gihe yavugaga ibyo akorerwa muri gereza yageze aho aravuga ati: “Naraye ndira”, agaragaza ikiniga mu maso yihanagura n’agatambaro yari yambaye mu ijosi.

Munyenyezi yavuze ko abuzwa bumwe mu burenganzira bwe mu buryo yagereranyije n’itotezwa akorerwa n’ako yise agatsiko k’abafungwa kayobowe n’umwe muri abo bafungwa ushinzwe umutekano wabo.

Munyenyezi ati: “Baba bavuga ko ndi umwicanyi ndetse nshaka no kwica abandi.”

Yavuze ko bamuziza kandi kudatanga amafaranga yo gufasha abagororwa batishoboye. Yemera ko ayo mafaranga mbere yayatangaga ariko ko yabihagaritse ngo kuko yabonye adakoreshwa ibyo agenewe.

Munyenyezi yabwiye urukiko ko muri gereza abamutoteza bamuziza ko atajya mu nama zihuriweho n’abandi.

Asobanura ko izo nama atakizijyamo kuko “zitanyubaka” kandi ko ari iz’amacakubiri. Mu magambo ye avuga ko yabwirwaga amagambo mabi, ati: “Nabwirwaga ko ndi Umuhutu.”

Yanavuze ko atajya yemererwa kuvugana n’abana be kuri telefone nubwo ngo yijejwe ko urwo ruhushya azarubona ariko ko yategereje agaheba.

Urukiko rwijeje Béatrice Munyenyezi, w’imyaka 52, ko rugiye kumufasha ibyo bibazo bigacyemuka.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatatu, umushinjacya agaragaza ibimenyetso n’ubuhamya byashingiweho n’urukiko rwa mbere mu kwezi kwa kane mu 2024 rumuhamya ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu, rukamukatira gufungwa burundu, ari byo yajuririye.

Mu mwaka ushize Béatrice Munyenyezi yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa gufungwa burundu, ubu arimo kujurira

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *