Nyanza: Ntazinda Erasme ntakiri Mayor kuko yegujwe na Njyanama y’Akarere

Nyanza: Ntazinda Erasme ntakiri Mayor kuko yegujwe na Njyanama y’Akarere

Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yegujwe na Njyanama y’aka Karere ivuga ko yamufatiye iki cyemezo kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Iyeguzwa rya Ntazinda Erasme rikubiye mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku itegeko rigenga Akarere ryo muri 2021 byumwihariko mu ngingo yaryo ya 11.

Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 15 Mata 2025, Inama Idasanzwe y’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.”

Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Tv10 ‘Oswakim’ , Madame Mukagatare Judith, yavuze ko imyitwarire mibi yaranze uwari Mayor Ntazinda Erasme ari yo yazize ariko yirinda kugira icyo atangaza kuri iyo myitwarire.

Ati: “ Twamweretse amakosa ye n’imyitwarire ye itari myiza mu kazi, nawe arabyemera ndetse anabisabira imbabazi, dushingiye ku ngingo zitandukanye turiherera nka Njyanama twemeza ko agomba kwirukanwa “.

Nubwo iri tangazo ritagaragaza bitomoye uburyo Ntazinda atubahirizaga inshingano uko bikwiye, hari amakuru avuga ko yanagaragazaga imyitwarire itanoze, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo.

Cyokoze Umuyobozi mukuru w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyanza yemeje ko hari agakosa kari mu itangazo aho bari banditse ko Mayor Ntazinda yahagaritswe, avuga ko bigiye gukosorwa ahubwo yirukanywe haba k’ubu Mayor no muri Njyanama y’Akarere .

Ntazinda Erasme yegujwe na Njyanama y’Akarere ka Nyanza

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *