#Kwibuka31: Abanyamakuru bibutse bagenzi bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

#Kwibuka31: Abanyamakuru bibutse bagenzi bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yaraye avugiye ku cyicaro cy’Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, ahibukiwe abanyamakuru bazize Jenoside ko iyo urebye neza usanga nta somo Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Uwizeye Judith wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yaboneyeho gusaba abakora itangazamakuru muri iki gihe kumva ko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu nshingano zabo za mbere.

Ati “Kubera icyizere itangazamakuru rigirirwa, ni ngombwa ko abanyamakuru mwumva ko mufite inshingano yo guhora ku ruhembe rwo gutanga amakuru nyayo no kugaragaza ukuri ku mpamvu zitera umutekano muke muri RDC.”.

Yavuze ko we uko abibona, avuga ko impamvu itera biriya bibazo ari uko Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo burimo ubwo kubaho, bahora bitwa Abanyarwanda, bicwa bunyamaswa biturutse ku mvugo z’urwango z’abanyapolitiki barimo n’abo mu nzego nkuru z’igihugu cyabo.

Avuga ko ibikorerwa muri DRC bigaragaza ko nta somo rifatika amahanga yigiye ku byabereye mu Rwanda.

Ibihabera ngo bishimangira ko nta somo abagize umuryango mpuzamahanga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Uwizeye usanzwe ufite itangazamakuru mu nshingano ze, avuga ko muri iki gihe bibababaje kubona bamwe mu banyamakuru b’Abanyarwanda bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bazi uburemere bw’ingaruka zayo.

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kugendana no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Visi Perezida wa IBUKA, Christine Muhongayire  nawe yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.]

Scovia Mutesi uyobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, yavuze ko burya hejuru y’amashuri runaka yize, hagomba kubaho no gukoresha umutimanama kuko ari wo uranga umuntu nyamuntu.

Ati “Umutimanama ukwiye kuruta impamyabumenyi mubitse, ukwiye kuruta amashuri mwiea, uko bababwiye. Ukaruta uko ababyeyi banyu bababwiye ko ibi bitavugwa ibi bivugwa. Umutimanama ukwiye gufata iya mbere mu gutuma abapfobya Jenoside, abayihakana bakoresheje itangazamakuru babireka… Iyi nzira dufite y’umurongo uranguruye, uvugira ahirengeye mu byiciro byose, dutuma Abanyarwanda bumva neza ubukana Jenoside yakoranywe.”

Yagaragaje ko bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bikomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko abanyamakuru bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubirwanya.

Imibare ivuga ko kugeza ubu abanyamakuru 60 ari bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Barimo abakoraga itangazamakuru rya radio n’iryandika.

Umuhango wo kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wabereye ku kicaro gikuru cya RBA ku Kacyiru


 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *