Umujyanama wa Trump yasuye bimwe mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Massad Boulos yasuye iki kirombe giherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mata 2025.
Ni urugendo rwari rugamije kureba imikorere y’Ikirombe cy’Amabuye y’Agaciro cya Nyakabingo, aho aturuka n’uko atunganywa ndetse na gahunda zo kwagura ishoramari ryabo.
Massad Boulos ari mu Rwanda yasuye ibice bitandukanye by’Igihugu ndetse yanabonanye na Perezida Kagame, bagirana ibiganiro byibanze ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu ku wa 8 Mata 2025, Massad yabwiye itangazamakuru ko Perezida Trump na we ashishikajwe cyane no guharura inzira yageza ku mahoro arambye mu Karere.
Ubwo yasuraga Ikirombe cya Nyakabingo yeretswe ibice bikigize n’imikorere yacyo mu gucukura Wolfram, amabuye y’agaciro atunganywamo icyuma cya tungsten.
Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe buvugwamo ibibazo by’umutekano muke, uterwa n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro.
RDC ishinja u Rwanda ko rusahura amabuye y’agaciro mu gihe rwo rudahwema kugaragaza ko abategetsi b’iki gihugu bananiwe gukemura ibibazo byabo.
Ni kenshi RDC yihunza inshingano zayo zo gushakira Abanye-Congo umutekano ahubwo ikagira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.
Mu butumwa yavuze mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutiba amabuye y’agaciro muri RDC kuko iyo ruba rubikora, ruba rukize nka bimwe mu bihugu birushinja kuyiba.
Ati “Iyo ibyo muvuga by’amabuye y’agaciro biba ari byo, ntabwo tuba dukeneye ayo mafaranga yanyu habe na busa. Muduha ubusa nyuma mukaza mudutoteza. Iyo ni yo Si iri hagati y’ahashize h’umwijima no mu bihe by’ubu birangwa no gutoteza abandi.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatangaje ko byibuze mu cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ingana na toni 24. Icukurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals Group.
Ikirombe cya Nyakabingo buri mwaka gicukurwamo Wolfram irenga toni 1000 ndetse uwo musaruro uzikuba kabiri mu myaka ine. Ni cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi azwi nka ‘Wolfram’.
Wolfram ni amabuye y’agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda ndetse n’amasasu.
Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium na Rutongo, icukurwamo gasegereti.
Amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2023 yarwinjirije asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772$, izamuka rya 43.0%.


