‘Alain Mukuralinda’ uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

‘Alain Mukuralinda’ uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

Aho Alain Bernard Mukuralinda avuka mu Karere ka Rulindo habereye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mbere yo kumushyingura.

Imihango yo kumusezeraho yahereye mu rugo rwe Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Niboye, abantu babanza gusezera umurambo wa nyakwigendera nyuma yo kuwuvana mu buruhukiro bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.

Igitambo cya Misa cyo kumusezeraho cyabereye kuri Paruwasi Gatulika ya Rulindo kandi arashyingurwa mu irimbi ry’iyo Paruwasi.

Abantu b’ingeri nyinshi bagiye kumushyingura bakaba biganjemo abanyamakuru, abahanzi mu ndirimbo n’abakora muri sinema nyarwanda, abayobozi muri Leta, abo mu muryango wa nyakwigendera n’abaturanyi benshi.

UImuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo ari mu baje guherekeza Alain Mukuralinda bakoranaga bya hafi.

Ku mugoroba wok u wa 03, Mata, 2025 nibwo Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yatabarutse.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rimubika ryasohotse bukeye bw’aho tariki 04, Mata, 2024.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *