Mu gihe U Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, abayirokotse muri rusange bemeza ko bagenda barenga ibikomere basigiwe na yo nubwo kuyibagirwa byo bidashoboka.

Gusa nubwo hari abateye intambwe, ikibazo cy’ihungabana kiracyavugwa mu batari bake.

Impuguke zivuga ko hari abahuye n’ihungabana jenoside ikirangira ariko hakaba n’abagenda barigaragaza nyuma y’igihe kirekire.

Igisubizo gitangwa n’izi mpuguke ni uko uwacitse ku icumu yategwa amatwi hatitawe ku kigero cye cy’ubukure naho abakiri bato bakigishwa ko ibibi byabaye bishobora gukumirwa mu gihe.

Hari abari bato bashoboye kwiga no kwigeza ku buzima, hari n’abakoze ibindi bikorwa bibateza imbere.

Nyuma y’imyaka 31 hari abashoboye kugabanya ihungabana bahuraga na ryo ariko ngo hari n’abandi bakibuka ibyababayeho nk’aho ari bwo bikiba cyane cyane mu gihe cyo kwibuka.

PHOTO/ X

Profeseri Vincent Sezibera, impuguke mu bibazo by’imitekerereze, aravuga ibiranga uwahuye n’iki kibazo.

”Umuntu agira ubwoba burenze, agahinda kenshi, kubura ibyishimo no gutakaza icyanga cyo kubaho.”

Hari abibaza ko nyuma y’imyaka 30 ihungabana ryagombye kuba ritakiboneka cyane. Gusa inzobere mu by’imitekerereze zo zumva bidatangaje kuba haba hakiriho ibibazo nk’ibi dore ko hari n’abataragera ku rwego rwo kwakira ibyabayeho.

Madame Dancille Mukarubuga, umuyobozi w’umuryango ARTC Ruhuka, wiyemeje guhangana n’ibibazo by’ihungabana, avuga ko hari abataremera ko ababo bapfuye.

Yagize ati: “Hari uwumva azabona umugabo we cyangwa umwana we. Abarokotse bagomba guhabwa igihe cyo kunama kandi bakabikora neza.”

Ubutegetsi bw’U Rwanda bwashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abacitse ku icumu. Hashyizwe imbaraga mu buvuzi, uburezi ndetse no kubashakira amacumbi, dore ko amazu menshi yasenywe.

Dancilla Mpinganzima, umuyobozi wungirije w’umuryango AVEGA ugizwe n’abagore bapfakajwe na jenoside, avuga ko ikibazo cy’imibereho na cyo kiri mu bituma uwacitse ku icumu agorwa no kwakira ubuzima yashyizwemo na jenoside.

Yagize ati: ”Hari uvuga ngo, ‘Simba meze uku iyo abanjye baba bakiriho.’ Niba umupfakazi wari muto muri 1994 yari afite imyaka 20, ubu agize 51 kandi imbaraga zo gukorera urugo ziragenda zishira.”

Ibikorwa byo kwibuka byatangijwe ku munsi w’ejo birakomeza ku buryo bwihariye muri iki cyumweru cyose.

Gusa gahunda yo kwita ku bibazo byasizwe na jenoside yo igomba gukomeza mu gihe cy’iminsi 100 ihwanye n’igihe yamaze iyogoza ibice byose by’U Rwanda.