Cyera kabaye Leta ya Kinshasa yavuye ku izima yemera ibyo M23 yayisabaga

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço, azayobora ibiganiro bizahuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bigamije imishyikirano yo gushaka amahoro.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 na Perezidansi ya Angola, Igihugu gisanzwe ari umuhuza mu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Itangazo rya Perezidansi ya Angola, rivuga ko Perezida Lourenço wa Angola nk’Umuhuza mu bibazo byo mu burasirauba bwa DRC “azatangiza ibiganiro imbonankubone bya M23, n’intumwa za DRC, mu biganiro bizabera i Luanda mu minsi micye iri imbere, mu rwego rw’imishyikirano igamije amahoro ya kiriya Gihugu cy’ikivandimwe.”
Ni ibiganiro bigiye kuba bwa mbere kuva Angola yahabwa inshingano z’ubuhuza muri ibi bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma yuko Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, ndetse Perezidansi y’iki Gihugu-Angola, ikaba yatangaje ko ari umusaruro w’uru ruzinduko.
Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi yakunze kuvuga kenshi ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yamaze kwita uw’iterabwoba, igihe cyose azaba akiri Umukuru wa kiriya Gihugu.
Ni mu gihe amahanga kimwe n’inama zose ziga ku bibazo bya Congo, bemezaga ko ntahandi hava umuti wabyo atari mu biganiro byahuza ubutegetsi bw’iki Gihugu n’uyu mutwe.
Ibi biganiro kandi bigiye kuba nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DRC, muri Kivu zombi, birimo Imijyi ya Goma n’uwa Bukavu, yombi ifatwa nk’imirwa Mikuru y’izi Ntara za Kivu zombi.