Kuva cyane, impamvu ya nyamukuru ituma abagore bapfa babyara

Kuva cyane, impamvu ya nyamukuru ituma abagore bapfa babyara

Abantu bakunze kwibaza impamvu umubyeyi agira ikibazo cyo kuva cyane igihe arimo kubyara, hakaba igihe biba ngombwa ko aterwa amaraso cyangwa se ukumva ngo umubyeyi yavuye cyane arimo kubyara bimuviramo no gutakaza ubuzima.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu babyeyi baganiriye na mamedecine.com bavuga ko byababayeho, bagiye bavuga uko byagenze ndetse bagerageza kuvuga impamvu bakeka yaba yarabiteye.

Umwe muri bo wahawe izina rya MUNDERERE yagize ati: “Njyewe ubwanjye namaze kubyara ntangira kumva ndimo kugenda ntakaza ubwenge n’intege, ntangira kutabasha kureba no kuvuga. Naje kugarura akenge mbona amaboko yuzuyemo amaserumu y’amaraso, nazahaye meze nabi cyane. Bansobanuriye ko nagize ikibazo cyo kuva cyane amaraso akenda kunshiramo.”

Undi mubyeyi wahawe izina rya Melanie we avuga ko hari umwana we wapfuye arimo kubyara, nuko bakamubwira ko byatewe nuko yavuye cyane, kubihagarika bikananirana, nyamara we siko yabyumvaga.

Yaragize ati: “Njyewe ntekereza ko umwana wanjye yari yarozwe rwose. Ni gute yaba ataragize ikibazo atwite, yajya kubyara agapfa mu kanya nk’ako guhumbya?”

Nyuma yo kuganira n’aba babyeyi, umunyamakuru wa mamedecine.com yegereye Dr NDIKURYAYO Emmanuel; umuganga uvura indwara z’abagore (Gynecologist) ku bitaro bya MBC-Kigali asobanura ku buryo burambuye ibyerekeranye n’uku kuva cyane igihe umubyeyi arimo kubyara ndetse atanga n’inama.

Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo abantu bakwiye kukijyanisha n’iby’amarozi kuko ni imwe mu ngaruka zishoboka ku mugore umaze kubyara. Duhora tunabyiteze ko umugore wese yava, dore ko ari nacyo kintu cya mbere kica abagore babyara ku rwego rw’isi.”

Arakomeza ati: “Ubusanzwe nyababyeyi iyo itarimo umwana, iba ari nk’akantu umuntu yapfumbata mu kiganza. None igiye kujyamo umwana w’ibiro 3 cyangwa 4 ndetse na 5, amazi ndetse n’ingobyi umwana aba arimo byose biba biri muri ka kantu. Kandi hari imitsi yose yavaga kuri nyababyeyi igahita ifata ku ngobyi, igahita ijyana amaraso ku mwana. None umwana avuyemo, ya ngobyi ivuyemo, noneho ya mitsi yose uko yakabaye iracitse. Mbese ni nk’aho ari amatiyo (tuyaux) y’amazi asigaye ari kududubiza.”

Arongera ati: “Ikintu kizatuma aya maraso ahagarara, nuko ya nyababyeyi izahita yikanya, igakomera, igahinduka nk’akabuye igatuma imitsi y’inyama ya nyababyeyi ihita iniga twa duhombo (tuyaux) twazanaga amaraso kuri ya ngobyi, hanyuma amaraso agahagarara. Hari igihe rero biba ngombwa ugasanga nyababyeyi ntigize ubushobozi bwo kwikanya cyangwa bwo gukomera ngo ihinduke ibuye. Abantu babyaye barabizi ko iyo umubyeyi amaze kubyaya bamwagaza (massage) ku nda, bakamubwira ngo akoreho yumve ko hari akabuye kariho. Kariya kabuye ni nyababyeyi. Iyo ihindutse akabuye bituma amaraso atongera kuva. Ariko iyo itabaye akabuye igatakaza ubwo bushobozi bwo kwikanya, amaraso arakomeza akava, bikarangira byateza umubyeyi gutakaza amaraso menshi no kuba yahasiga ubuzima.”

 Ni ba nde bafite ibyago  byo kuva cyane mu gihe cyo kubyara?

Dr NDIKURYAYO Emmanuel akomeza asobanura ko hari abafite by’umwihariko ibyago byo guhura na kiriya kibazo cyo kuva cyane mu gihe cyo kubyara.

Aragira ati: “Nubwo umugore wese yava, ariko hari abafite ibyago by’umwihariko. Abo ni abantu bafite nyababyeyi yakabije kuba nini (over distension). Abo ni abafite abana banini mu nda bafite ibiro birengeje 4, ni abatwite impanga cyangwa se abana batatu mu nda cyangwa banarenga, bafite icyo bita “multiple gestation”. Abandi ni abafite amazi menshi mu nda kuko nabyo bituma nyababyeyi igera kure. Abo bose bafite nyababyeyi yabaye nini baba bafite ibyago byinshi byo kuva cyane.”

Arakomeza ati: “Abandi ni abafite nyababyeyi inaniwe. Uko ubyara inshuro nyinshi niko nyababyeyi igenda inanirwa, yaza kubyara igatakaza ubushobozi. Nyababyeyi twayigereranya n’ikintu kiri “élastique”, iyo ugikoresheje cyane kigera aho kigakweduka. Iyo wabyaye abana benshi, utangiye kurenza abana 5 usunika, usunika, nyuma y’aho hari ibyago byinshi ko yananirwa kwikanya, ukava cyane.

Ibindi bishobora gutuma nyababyeyi inanirwa

Dr NDIKURYAYO Emmanuel akomeza agira ati: “Ikindi gishobora gutuma nyababyeyi inanirwa ni ukujya ku nda igihe kinini. Iyo ibise byanze kwizana ngo abyare, bigasaba ko bamuha imiti yongera ibise nabyo bishobora gutuma nyababyeyi iza kuva kubera ko yananiwe. Nyababyeyi irwaye, yagize “infection” na yo hari ibyago byinshi byo kunanirwa kwikanya, umubyeyi akava cyane.

Akomeza agira ati: “Nyababyeyi kandi yaterwa kunanirwa ni inda yihuse. Umubyeyi akajya ku nda, nko mu isaha imwe akaba arabyaye. Biriya bintu nabyo ntabwo ari byiza. Ingaruka z’inda yihuse ni uko inkondo y’umura yashwanyuka cyangwa umura ubwawo, cyangwa se na hariya hasi hagashwanyuka. Ibintu byose byagombye kuba mu gihe cyagenwe. Iyo kibaye gito cyane cyangwa kinini cyane nabyo si byiza.”

Dr NDIKURYAYO arihanangiriza ababyeyi bakoresha imiti ya Kinyarwanda bari ku nda.

Yagize ati: “Hari igihe umubyeyi aza ugasanga yisize utuntu tw’utwatsi ku nda. Biriya bintu hari igihe biba byifitemo imbaraga ugasanga biteye umubyeyi kugira ibise biri ku rwego rwo hejuru, bigatuma umwana ananirwa cyangwa nyababyeyi igashwanyuka bikamutera kuva cyane, bikaba byanarangira tumuteye  amaraso.

 Buri mubyeyi akwiye kubyarira kwa muganga

Dr NDIKURYAYO yakomeje agaragaza impamvu umubyeyi wese akwiye kubyarira kwa muganga.

Ati: “Dushishikariza umuntu wese kubyarira kwa muganga, kuko hari ibyateganyijwe dukorera buri mubyeyi wese ubyariye kwa muganga, kugira ngo ya nyababyeyi tuze kuyongerera ubushobozi bwo kongera kwikanya iyanyuma imaze kuvuka.”

Arakomeza ati: “Muri ibyo ngibyo tubakorera, hari umuti witwa “ocytocin” tubatera ku itako umwana amaze kuvuka kugira ngo nyababyeyi ishobore kwikanya. Ikindi ni kwa kubakorera “massage” ku nda kugira ngo nyababyeyi ibashe gukomera. Icya 3 tubakorera nuko iya nyuma tutayireka ngo ize kwizana, turayibyaza. Uko kuyibyaza bituma umubyeyi ataza kuva cyane.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho y’abaturarwanda, bugaragaza ko 2014/2015 ababyeyi 210 bagize ikibazo cy’imfu ziturutse mu kubyara mu gihe 2019/2020 uwo mubare w’ababyeyi wagabanutse ukaba 203.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *