DRC – Minembwe: ‘Bwa mbere’ Twirwaneho yatangaje ko yifatanyije na AFC/M23

DRC – Minembwe: ‘Bwa mbere’ Twirwaneho yatangaje ko yifatanyije na AFC/M23

Umutwe wa Twirwaneho ukorera i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Epfo watangaje ko ugenzura agace ka Minembwe n’inkengero zayo, kandi “ku nshuro ya mbere” wemeza ko wifatanyije na AFC/M23, nk’uko umwe mu bari i Minembwe abivuga.

Nyuma y’urupfu rwa Col Michel Rukunda uzwi nka Manika mu cyumweru gishize, abatuye i Minembwe batangaje ko hakurikiyeho ibitero byo mu kirere by’ingabo za leta ya FARDC hamwe n’imirwano hagati y’abarwanyi ba Twirwaneho n’ingabo za leta.

Mu itangazo ryo ku wa kabiri nijoro ry’umutwe wa Twirwaneho uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge ukanabarinda kwicwa no kwibasirwa, wavuze ko “wabohoye Minembwe n’inkengero zayo”. Ibi leta ntacyo irabivugaho.

Amasoko atandukanye yabwiye BBC ko mu mirwano yabaye ku wa gatanu ushize abarwanyi ba Twirwaneho bakuye ingabo za leta mu birindiro byazo bitandukanye i Minembwe n’inkengero zayo.

Oscar Mukiza uri i Minembwe yagize ati: “Mu birindiro byose bya FARDC byari mu bice bitandukanye bya Minembwe, barayirukanye.

“Ahitwa Mikenke hari ikigo gikomeye n’inkambi y’Abanyamulenge yarindwaga na FARDC, aho naho baraharwaniye barabirukana.”

Amakuru amwe avuga ko mu mirwano yo ku wa kabiri ingabo za FARDC zisubije ibirindiro bimwe mu byo zari zifite i Minembwe, gusa nta ruhande rurayemeza.

BBC yagerageje kuvugisha igisirikare n’uruhande rwa leta ku bivugwa na Twirwaneho n’abari i Minembwe ariko kugeza ubu ntibasubije ibibazo babajijwe.

Kuki ubu ari bwo Twirwaneho yemeje kwifatanya na AFC/M23?

Mu itangazo ryawo, umutwe wa Twirwaneho uvuga ko RDC “yemera ihame ryo kwirengera” kandi wumva “indi mitwe irwanira uburenganzira bw’abandi banyecongo bakandamijwe”

Ryongeraho ko Twirwaneho “ishyigikiye imihate ya AFC (Alliance Fleuve Congo) ibereye umunyamuryango kubera intego zayo” ivuga ko zirimo kuzana ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Oscar Mukiza avuga ko ari “ubwa mbere” Twirwaneho yemeje “kumugaragaro” ko yifatanyije na AFC/M23.

Leta ya RDC ivuga ko Twirwaneho ari umutwe ushingiye ku bwoko kandi wagiye ukora ibikorwa byo kwigomeka, gutera ingabo za leta, kwica abo mu yandi moko, n’ibindi.

Umukuru wa Twirwaneho mushya Col Charles Sematama wari wungirije Makanika  ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi ku birego bisa n’ibyo leta ishinja Twirwaneho.

Minembwe

Photo/ Internet

Mukiza agira ati: “Bati ‘nitubitangaza mbere’ Tshisekedi n’abafatanya na we niho bari bushyire Impamvu yatumaga Twirwaneho itavuga ko yifatanyije na AFC ni uko bari batarabona imbaraga zo kubikora. Bakavuga imbaraga nyinshi, baratwicira hano batumarire aha ngaha’.”

Yongeraho ati: “None ubu [M23] yafashe Bukavu, irasatira Uvira, abandi na bo bafashe Minembwe, urabona ko agace gasigaye hagati  Uvira yose iramutse ifashwe  karaba ari gatoya kugira ngo igice kinini cya Kivu y’Epfo kibe kiri mu maboko ya M23 na Twirwaneho. Ubu rero barasa n’abafite uruvugiro kuko mu Minembwe ntabwo FARDC ihafite ijambo.”

Mu gihe hamaze iminsi hari agahenge ku ngerero zose zariho imirwano muri Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, AFC/M23 ishinja leta gukoresha uwo mwanya “yitegura intambara” mu kwisugana mu duce tw’Ikibaya cya Rusizi, Walikale, Masisi na Lubero.

Uruhande rwa leta na rwo rushinja AFC/M23 kuba irimo gushyira mu barwanyi bawo ku ngufu urubyiruko rurimo n’abana mu bice bagenzura kugira ngo bakomeze intambara.

Amahanga n’imiryango itandukanye ihuza ibihugu ivuga ko aya makimbirane yakemuka mu nzira y’ibiganiro birimo na M23, leta ya Kinshasa yavuze ko itazigera iganira na M23.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *