Twirwaneho yemeje urupfu rwa “General” Michel Rukunda uzwi nka Makanika

Twirwaneho yemeje urupfu rwa “General” Michel Rukunda uzwi nka Makanika

Umutwe w’ingabo uzwi nka ‘Twirwaneho’ ukorera mu gace kazwi nk’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo wasohoye intangazo wemeza urupfu rwa Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari ukuriye uwo mutwe.

Iri tangazo rivuga ko “General” Makanika, usanzwe uzwi kw’ipeti rya Colonel yahoranye mu ngabo za FARDC atarazivamo, yishwe ku wa gatatu n’igitero cy’indege ya ‘drone’ yaturutse i Kisangani.

Amasoko atandukanye y’amakuru yemeza ko Col Makanika na ‘drone’ y’ingabo za leta FARDC muri teritwari ya Fizi.

Abantu babiri bari ahatandukanye mu ntara ya Kivu y’Epfo bakurikirana bya hafi ibibera mu gace ka Minembwe ku wa kane bahamije ko Col Makanika yapfuye ku wa gatatu kandi yapfanye n’abantu barenze babiri.

Imiryango myinshi n’amahuriro ahuza Abanyamulenge yagiye itangaza akababaro irimo kubera urupfu rwa Col Makanika bemeza ko ari “intwari yacu” yaguye ku rugamba rwo kurengera ubwoko bwabo.

Michel Rukunda uzwi nka Makanika yavuye mu gisirikare cya FARDC afite ipeti rya Colonel ajya i Mulenge avuga ko agiye kurwanira ubwoko bwe bwicwaga

Photo/Internet

Michel Rukunda uzwi nka Makanika yavuye mu gisirikare cya FARDC afite ipeti rya Colonel ajya i Mulenge avuga ko agiye kurwanira ubwoko bwe bwicwaga

Mu minsi ishize havuzwe imirwano yashyamiranyije ingabo za leta n’inyeshyamba za Twirwaneho mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi.

Mu byumweru bicye bishize, Col Makanika  uvuga ko arwanya ubwicanyi n’akarengane gakorerwa Abanyamulenge muri RD Congo  yumvikanye atangaza ko yashyigikira uwo ari we wese, harimo na M23, urwanira uburenganzira bw’abicwa kubera ubwoko bwabo.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru uri i Mulenge yavuze ko igitero cya ‘drone’ kuri Makanika na bagenzi be cyabaye ahagana saa yine za mugitondo ku wa gatatu.

Makanika ni muntu ki?

Bamwe mu bamuzi babwiye Itangazamakuru ko yari afite umugore n’abana, ariko nta byinshi bizwi ku buzima bwe bwite.

Makanika yavugaga ko atuye mu Minembwe kandi ibirindiro bikuru bya Twitwaneho biri ahitwa mu Bijabo.

Col Michel Rukunda ni Umunyamulenge wahoze mu gisirikare cya leta afite ipeti rya koloneli, yakivuyemo mu 2020 atorotse aho yakoreraga muri teritwari ya Walikale ya Kivu ya Ruguru nk’uko byemejwe n’igisirikare icyo gihe.

Makanika nyuma yavuze ko yavuye mu gisirikare ngo ajye “gufasha kurengera ubwoko bwacu bukomeje kwicwa” mu gace ka Minembwe.

Makanika yumvikanye kenshi anenga igisirikare cya leta kunanirwa kurengera Abanyamulenge akanashinja igisikare gufasha abarwanyi bo mu moko y’Abafulero, Abanyindu, n’ayandi kwibasira Abanyamulenge.

Makanika

Photo/Twirwaneho

Uruhande rw’ingabo za leta hamwe n’abarwanyi bo mu bwoko bw’Abanyindu bashinjaga Makanika n’abarwanyi be ko ari bo babatera bagakora ubwicanyi.

Makanika yari yarafatiwe ibihano n’imiryango y’ibihugu nk’Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Amerika. Ibyo we yavugaga ko bitamureba.

Ubumwe bw’Uburayi bwamushinjaga ibikorwa byo kuyobora inyeshyamba za Twirwaneho ziteza umutekano mucye, zinjiza abana mu barwanyi, gutera no kwica abasivile n’ibindi.

Mu 2023 Ubumwe bw’Uburayi bwafatiye ibihano Makanika, n’abandi nka:

  • Bernard Byamungu wa M23,
  • Charles Sematama wa Twirwaneho,
  • Janvier Karairi Buingo w’umutwe wa APCLS,
  • Justin Maki GESI wa CODECO,
  • Apollinaire Hakizimana wa FDLR,
  • Captain Salomon Tokolonga w’ingabo za FARDC
  • Captain Jean-Pierre Niragire w’ingabo z’u Rwanda

Itangazo rya Twitwaneho rivuga ko mu maraso ya Michel Rukunda n’abo bafatanyije “havutsemo intwari zizakomeza urugamba kugeza ku mutonyi wa nyuma”.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *