Kuba wenyine ufite Virus itera sida byakugeza ku rupfu vuba

Kuba wenyine ufite Virus itera sida byakugeza ku rupfu vuba

Aya ni amagambo agarukwaho n’abantu batandukanye bafite virus itera Sida, aho bagaragaza ko kuba mu mashyirahamwe, ari ikintu gikomeye cyane kuri bo.

Ubwo twasuraga abantu batandukanye hirya no hino bibumbiye mu mashyirahamwe y’abafite virus itera sida, batugaragarije ko mbere y’uko bibumbira mu makoperative bari babayeho nabi cyane, ndetse harimo n’abagaragaje ko bari baragerageje kwiyahura ariko Imana igakinga akaboko.

AmashyirahamweImpuhwe z’Imana’ na ‘Girubuzima-Nyange’  aherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru niyo twaganirije abanyamuryango bayo, batubwira uko bari babayeho ubuzima bubabaje cyane, buri wese yumva ko ari we mbabare ibaho.

Mukakarenzi Yuriyana yagize ati:Ubundi cyera narinzi ko ari njyewe njyenyine ubana na Virus itera Sida. Numvaga meze nk’uwagwiriweho n’ijuru nkumva umuntu wese andeba akansomamo ubusambanyi, inshuro nagerageje kwiyahura sinazibara, mbese ni Imana yahabaye.”

Mukakarenzi akomeza avuga ko nyuma y’uko yinjiye mu ishyirahamwe ribahuza n’abandi bantu basangiye ubuzima, bakajya bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu, yibonyemo ko ari umuntu nk’abandi kandi ufite icyo amariye sosiyete.

Ibi kandi binagarukwaho n’abanyamuryango batandukanye b’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+), bavuga ko mbere bahabwaga akato n’ihezwa bityo no kwiteza imbere kwabo bikababera ikibazo gikomeye, ariko nyuma yo kwibumbira hamwe mu makoperative n’akato n’ihezwa byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Umurerwa Chantal ni umubyeyi w’imyaka 48, atuye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagali ka Mwumba, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze. Afite abana 2 mu mbyaro 6 kuko abandi bana yabyaraga bagezaga ku mezi nka 7 bakitaba Imana, akibwira ko hari abamurogera kandi ahubwo ari uko babaga bavukanye virusi itera Sida.

Ati: ” Mu mwaka wa 2004 mbigiriwemo inama n’umuvandimwe wanjye nagiye kwipimisha, kuko nanjye narinatangiye kugaragaza ibimenyetso, abaganga basanze naranduye mpita ntangira imiti kuva ubwo. Gusa byari ibintu biteye ubwoba cyane ko nahise numva n’abo bana bose icyabicaga.”

Akomeza agira ati:Umuryango wanjye cyane cyane abaturanyi baranennye cyane bakimenya ko nanduye virusi itera Sida, ku buryo nanahitaga bakandyanira inzara bavuga ngo ‘Dore uko yabaye, uko asigaye asa,…’, mbese byari bimeze nabi cyane natwe twifitemo ukwiheba nta muntu utugira inama. Aho urugaga ruziye rukadukorera ubuvugizi natwe twishatsemo akabaraga no kwikomeza, ubu rwose ntakibazo dufite tubayeho neza kandi na ba bandi batunenaga tubanye neza”.

Aba bahuriye mu makoperative ntibishimira gusa inyungu z’ubushobozi mu by’ubukungu babona, kuko bakorera hamwe imirimo itandukanye ibinjiriza ubushobozi, ahubwo bagaruka cyane mu kuba barakize mu buryo bw’amarangamutima, bakumva bakomeye.

Jean Pierre yabigarutseho agira ati: Cyera ukuntu nari meze nanjye ubwanjye ntabwo narinzi uko nabisobanura, kuko byari uruhuri rw’ibibazo. Numvaga ubumuntu bwanjye bwararangiye, ari naho numvaga nakwiyahura ahubwo nkihutisha urupfu. No kuza mu ishyirahamwe byabanje kungora ariko nyuma maze kugeramo nasanze ari ikintu cyiza cyane cyatekerejwe cyo gusubiza abantu kwongera kubaho.”

Ubukene nibwo nyirabayazana….

 

Muneza Sylvie ni umuyobozi mukuru w’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+) ku rwego rw’igihugu, avuga ko nyuma yo gusanga ubukene mu banyamuryango babo ari imwe mu mpamvu yatezaga umurindi kwiheba , amaganya akato ndetse n’ihezwa, byabaye ngombwa ko bafashwa kwibumbira mu makoperative baterwa inkunga izabafasha kwikura mu bukene kuko hari n’abataragiraga amacumbi yo kubamo ibintu byatumaga babihirwa n’ubuzima

Agira ati: “Ubushashatsi bumaze gukorwa twasanze akato n’ihezwa byari bihari byaraterwaga ahanini n’ubukene, niyo mpamvu twatekereje uko umunyamuryango yakwikura mu bukene, tubakangurira kwibumbira mu makoperative natwe tubakorera ubuvugizi hirya no hino tubatera inkunga zabafishije kugera aho bageze ubu biteza imbere”.

Photo/internet

Muneza avuga ko n’ubwo nta mibare ifatika ihari igaragaza uko akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida ku rwego rw’igihugu ihagaze, gusa we ahamya ko 90% akato kagabanutse ugereranyije na mbere y’uko bibumbira mu makoperative.

RBC ihamya akamaro k’aya mashyirahamwe

 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusiitera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo,

Agira ati: RBC ikorana cyane n’amashyirahamwe y’abafite Virus itera Sida binyuze mu bafatanyabikorwa, hari umuryango witwa RRP+ ni umuryango w’abafite Virus itera Sida, ukubira hamwe rero amakoperative atandukanye y’abafite virus itera Sida bityo natwe bikatworohera kubakurikirana , tukaba twamenya abavuye ku miti cyangwa se abafite ikindi kibazo runaka.

Photo/impuruza.net

Dr Basile akomeza agaragaza akamaro k’aya mashyirahamwe, aho agira ati: ”Biradufasha cyane kuko nk’uko mubizi Virus itera Sida ni indwara yego ariko, ugasanga ifite ikindi kibazo cy’akato gatangwa cyangwa no kugira ipfunwe kubaba bayifte,  bityo rero ugasanga dushobora kugiramo ibibazo byo kuba harimo ababa bava ku miti ntibaze gukomeza gukurikiranwa kwa muganga, icyo iyo miryango rero idufasha, tubasha kumenya ababa bafite ibyo bibazo. Harimo uwafata kandi iyo miti akaba yagira ibibazo by’imirire mibi, ibyo byose icyo bidufasha rero ni uko ayo makuru tuyamenyera ku gihe gito haba hari uwavuye ku miti cyangwa se utakiza gufata imiti kuko aba abarizwa muri iyo miryango bamuzi bikatworohera kuba twamugeraho vuba tukongera tukamugarura muri programu agakomeza gufata imiti.

Kuba hari imibare igaragaza uko abafite Virus itera Sida bari babayeho mbere yo kwihuriza mu mashyirahamwe na nyuma y’uko bagezemo, Dr Basile akomeza agaragaza ko nubwo impunduka ari nyinshi ku buryo bugaragara ariko nta bushakashatsi bwaba bwarakozwe ngo bugire icyo butangaza.

Yagize ati: ku bijyanye n’iyo mibare ntiturakora ubushakashatsi bwihariye kuri iyo ngingo.”

Akato n’ihezwa birimo amoko agera kuri 2, aho usanga hari akato umuntu yikorera ku giti cye n’ako akorerwa n’abandi. Ubushakashatsi bwakozwe n’urugaga RRP+ mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 34 ari rwo rwiganjemo abafite virus cyangwa ubwandu bushya, bukanagaragaza ko ari nabo bakibasirwa n’ako kato ku kigereranyo cya 48%.


Icyitonderwa:
Mu nkuru hari abo twahimbye amazina ku mpamvu z’umutekano wabo, batifuje ko yatanganzwa.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *